Leta y’u Rwanda yihanganishije igihugu cya Quatar nyuma y’urupfu rwa Sheikh Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim Al-Thani wabaye Minisitiri muri icyo gihugu akaba n’umwe mu bagize umuryango uyoboye Qatar.
Umuhango wo kumusezeraho mu cyubahiro wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2023, mu irimbi rya Old Al Rayyan.
Abayobozi batandukanye bahise boherereza Emir wa Qatar ubutumwa bwo kumufata mu mugongo, kubwo kubura umwe mu bo mu muryango we.
Perezida Kagame yanditse kuri Twitter ati “Kuri uyu mugoroba, nihanganishije Nyakubahwa @TamimBinHamad n’umuryango we, ku rupfu rwa Sheikh Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim Al-Thani. Roho ye iruhukire mu mahoro.”
U Rwanda ni inshuti ikomeye ya Qatar, aho ibihugu byombi bifitanye umubano mu ishoramari ndetse n’umutekano. Mu bihe bitandukanye, abasirikare b’u Rwanda bakomeje guhabwa amahugurwa mu mashuri ya gisirikare ya Qatar, cyane cyane abapilote.
Qatar kandi irimo gufatanya n’u Rwanda mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, aho Qatar Airways ifitemo imigabane ingana na 60%. Ibiganiro bikomeje ku rundi ruhande ku buryo ishobora no guhabwa 49% muri RwandAir.
Sheikh Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim bin Mohammed Al Thani yavutse mu 1923, akaba umuhungu wa Sheikh Sheikh Hamad bin Abdullah Al Thani., umuhungu wa kabiri wa Emir wa kabiri wa Qatar, Sheikh Abdullah bin Jassim Al Thani. Ni nawe wabyaye Emir wa Gatanu wa Qatar, Sheikh Khalifa bin Hamad Al Thani.
Yagize inshingano zitandukanye mu buyobozi bwa Qatar, zirimo ko yabaye Anbasaderiu muri Liban (1973–1977), aba Minisitiri w’Uburezi (1978–1989) ndetse aba Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umuco (1989–1995).