Inama ya 11 ku ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro, Umutekano n’Ubutwererane muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo no mu karere k’Ibiyaga Bigari, yabereye I Bujumbura, u Rwanda na rwo rwayitabiriye, aho rwahagarariwe na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard.
Minisitiri Eduard akigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye, yakiriwe na Lt Général Gervais Ndirakobuca, Minisitiri w’Intebe w’u Burundi.
Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 24 Gashyantare 2013 i Addis Ababa muri Ethiopia n’ibihugu birimo RDC, Angola, Repubulika ya Congo, Afurika y’Epfo, Tanzania, Uganda, Repubulika ya Centrafrique, u Burundi, u Rwanda, Sudani y’Epfo na Zambia.
Ni amasezerano ategaywamo ko RDC yagombaga gushyira imbere amavugurura mu nzego z’umutekano, by’umwihariko mu gisirikare na Polisi.
Minisitiri w’intebe ageze i Burundi
Iki gihugu cyagombaga gushyira imbaraga mu Burasirazuba bwacyo, mu rwego rwo gukumira ko imitwe yitwaje intwaro ikomeza kucyifashisha mu guhungabanya umutekano w’abaturanyi.
Harimo kandi gukomeza amavugurura mu kwegereza abaturage ubuyobozi, kuvugurura urwego rw’imari no kubaka ubwiyunge mu gihugu, kwagura urwego rw’ibikorwaremezo, no guteza imbere serivisi z’ibanze zihabwa umuturage.
Minisitiri yakiriwe na Minisitiri w’intebe w’i Burundi
Ku rwego rw’akarere, ibihugu na byo byiyemeje kutivanga mu miyoborere y’ikindi gihugu, kutihanganira no kudatera inkunga imitwe yitwaje intwaro, kubaha ubusugire bwa buri gihugu cy’umuturanyi no kubaka ubutwererane bw’akarere mu bukungu, by’umwihariko mu bijyanye n’umutungo kamere.
Muri ayo masezerano, ibihugu byanemeranyije kubaha inyungu za buri wese mu bijyanye n’umutekano, ndetse ko nta gihugu gishobora gucumbikira cyangwa kurindira umutekano abakekwaho ibyaha by’intambara, ibya jenoside cyangwa n’ibindi, kandi hakabaho ubufatanye bw’akarere mu bijyanye n’ubutabera.
Minisitiri yakiriwe na Mugenzi we w’i Burundi baraganira
Ni inama ibaye mu gihe DRC imaze igihe ihanganye n’inyeshyamba za M23 ihora ishinja u Rwanda ko arirwo ruzifasha, mu gihe narwo ruyishinja gukorana n’inyeshyamba za FDLR.