Umukuru w’igihugu cy’uRwanda Perezida Paul Kagame yitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano yinjiza Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo ( DRC ) mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba ( EAC , uyu muhango uri kubera i Nairobi muri Kenya.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo RDC ishyira umukono ku masezerano ashyiraho Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC Treaty), ari nayo afatwa nk’itegeko nshinga ryawo.
Kuri uyu wa Kane Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya yatangaje ko uyu muhago ubera “mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Nairobi ku wa 8 Mata 2022”.
Yakomeje iti “Ibi birori bizanitabirwa n’abakuru b’ibihugu bigize EAC”.
Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya ni we uyoboye EAC ku rwego rw’abakuru b’ibihugu.
Ku wa 29 Werurwe 2022 ni bwo byemejwe ko ibihugu bya EAC byiyongereyeho RDC nk’umunyamuryango wa karindwi, igihugu gituwe n’abaturage miliyoni 95.
Biteganywa ko nyuma y’isinywa ry’amasezerano, abakuru b’ibihugu batangaza ku mugaragaro ikarita ivuguruye y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Uretse ayo masezerano, kuri uyu wa Gatanu ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga, ubuhinzi, uburobyi n’ubworozi na bo bazasinya amasezerano na Kenya, ajyanye n’ubufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi hagati ya RDC na Kenya.
Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba washinzwe mu 1967 ugizwe n’ibihugu bitatu bya Uganda, Kenya na Tanzania.
Mu mwaka wa 1970 wahagaritse imirimo yawo kubera igitugu cya Idi Amin, ubwo yari amaze gufata ubutegetsi muri Uganda.
EAC yongeye gusubukura imirimo yawo mu myaka ya 1990 n’ibihugu byayitangije, nyuma hiyongeraho u Rwanda, u Burundi na Sudani y’Epfo.
UMUHOZA Yves