Mu murwa mukuru w’u Rwanda i Kigali ku Kagugu niho hubatswe icumbi’ Icyizere’ rimaze imyaka igera kuri ibiri rubatswe, icumbi rizwi nka ‘Hope’, cyangwa ‘Icyizere’ rimaze igihe ryiteguye gucumbikira abimukira baba mu Bwongereza.
Nyuma yuko inteko ishingamategeko y’Ubwongereza yemeje iryo tegeko, leta y’u Rwanda irashaka gutuza abantu muri ibi byumba byari bibereye aho.
Inkiko zo mu Bwongereza zagarutse cyane ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda, zisaba ko hashyirwaho ubundi buryo bwo kurengera abantu bazoherezwa yo.
Nubwo bimeze bityo, u Rwanda rwiteguranye ubushishozi kwakira abo bantu kuva muri Kamena mu 2022, ubwo hari hashize amezi abiri amasezerano yo kububakira ashyizweho umukono na Leta zombi.
Iri cumbi ubona ryubatse neza, si ibyo gusa no byumba byo kuraramo byaryo bishashe neza, birimo ibikoresho bitandukanye nk’imikeka yo gusengeraho ku bayisilamu n’impapuro z’isuku yo mu bwiherero, amasabune n’umuti wo koza amenyo.
Abazacumbikirwa muri iri cumbi ngo bazaba bemerewe impushya zo gutura mu Rwanda, kujya mu kindi gihugu uretse mu Bwongereza kandi ryiteguye kubakira akanya ako ari ko kose.
Ukurikije ibigaragara”Banahageze uyu munsi cyangwa ejo, bashobora gucumbikirwa kuko imyiteguro irakomeje.
Urebeye mu madirishya y’iri cumbi, ushobora kubona urwungikane rw’imisozi yo mu duce dusukuye tw’i Kigali. Ni umujyi mwiza urimo imihanda iri kuri gahunda kandi itekanye.
Gusa abantu bamwe ntibabibona kimwe, umunyapolitiki Victoire Ingabire, umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda yagize icyo avuga ku kohereza abimukira mu Rwanda avuga ko abasaba ubuhungiro barimo gukorerwa amasezerano mabi.
Aganira na BBC yagize ati: “Abo ni abantu bahunze igihugu cyabo, kubera ubukene, kubera intambara, kubera ubutegetsi bw’igitugu buri mu gihugu cyabo.
“None bazaza mu gihugu aho bazahurira n’ibibazo nk’ibyo, aho badashobora kuvuga icyo batekereza mu bwisanzure, aho batazabonera imibereho myiza barimo gushakira mu Bwongereza.
“Rero, sinumva impamvu leta y’Ubwongereza ishaka rwose kohereza aba bantu mu Rwanda”.
Doris Uwicyeza Picard ahakana ibishinjwa u Rwanda agira ati” Amategeko y’Igihu cyacu arasobanutse neza k’uburenganzira bw’ impunzi ndetse akavuga ko n’inteko ishingamategeko y’u Rwanda yemeje itegeko ryo gukemura impungenge z’Urukiko rw’Ikirenga rw’Ubwongereza.
Ibyo birimo kwemeza amasezerano mashya n’Ubwongereza yo kongerera imbaraga uburyo bwo kurengera abasaba ubuhungiro, harimo no kubizeza ko batazasubizwa mu bihugu bari barahunze.
Ariko yongeyeho ati: “Ugomba kwibuka ko impunzi muri rusange, ndetse ku bijyanye n’ibikorwa bya politiki by’impunzi, hari ibyo zibuzwa n’amasezerano agenga impunzi nk’uko BBC ibitangaza.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com