Nyuma y’amasezerano aherutse kubaho hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza, byamenyekanye ko u Rwanda rwari rwarahawe izindi miliyoni 100 z’amapawundi yo gufasha abimukira bazoherezwa mu Rwanda.
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak yashyigikiye gahunda ye ijyanye n’u Rwanda, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kane taliki 7 Ukuboza 2023,ubwo yasinyaga ayo masezerano.
Hari ibaruwa yanditswe n’umukozi wa Leta ukomeye wo muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu cy’Ubwongereza yandikiwe abadepite irimo amakuru y’uko hari amafaranga yahawe u Rwanda angana na miliyari 156 z’amafaranga y’u Rwanda muri Mata uyu mwaka.
Sir Matthew Rycroft, nk’umukozi wo ku rwego rwo hejuru muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, yavuze ko byitezwe ko uretse ayo yatanzwe, u Rwanda ruzahabwa n’izindi miliyoni 50 z’amapawundi (miliyari 78Frw) mu mwaka utaha, nk’uko BBC ibitangaza.
Ni nyuma y’uko mu mwaka ushize Ubwongereza bwari bwahaye u Rwanda miliyoni 140 z’amapawundi (miliyari 219Frw) , yo kwitegura kwakira abimukira.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com