Leta y’u Rwanda yagaragaje ko amahoro n’umutekano by’u Rwanda n’Akarere k’ Afurika y’Iburasirazuba, bibangamiwe cyane no kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gutera inkunga y’intwaro n’ubushobozi umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, wiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibi uhagarariye u Rwanda muri Loni niwe wabivugiye mu nama y’uyu muryango.
Ni ibyatangajwe ku wa 28 Nzeri 2023 na Ambasaderi akaba n’Intumwa Ihoraho y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye [Loni], Gatete Claver, ubwo yari mu Nama y’Akanama k’uyu Muryango Gashinzwe Umutekano ku Isi.
Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura Amahoro muri RDC (MONUSCO), Bintou Keita, yagaragaje ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo gikomeje kuzamura umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC.
Keita yagaragaje ko kugeza ubu, abarenga miliyoni esheshatu barimo abagore n’abana bavuye mu byabo muri Kivu y’Amajyaruguru, asaba abaterankunga n’imiryango ifasha kujyanayo inkunga y’ibiribwa, ibikoresho n’ibindi by’ibanze nkenerwa.
U Rwanda nta nyungu rufite mu mutekano muke muri RDC
Ambasaderi akaba n’Intumwa y’u Rwanda muri Loni, Gatete Claver wari witabiriye iyi nama, yagaragaje ko u Rwanda rushyigikiye inzira zatekerejwe ndetse zikemeranywaho n’akarere mu gukemura ibibazo biri muri RDC.
Amb Gatete yavuze ko u Rwanda rudafite inyungu na nke mu bibazo by’intambara n’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo.
Ati “U Rwanda nta nyungu rufite mu mutekano muke wa RDC, bityo rushaka kongera gushimangira ko rushyigikiye byimazeyo, ingamba zafashwe ku rwego rw’akarere.”
Amb Gatete asanga hari ibihugu byateye imbere bifite inyungu mu bibazo byo mu karere no mu Burasirazuba bwa Congo by’umwihariko.
Ati “Abashaka kuririra ku makimbirane ku bw’inyungu zabo bwite muri politiki, nibo bakomeje ibikorwa bigamije kuyobya uburari. Kuri ibi hiyongeraho ibikorwa bya bimwe mu bihugu bikomeye bishaka kunezeza Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo babone uko bakurikirana inyungu zabo mu bihugu.”
“Ariko ugasanga bishyirwa ku Rwanda, nyamara ibi ntacyo bifasha uretse kuzambya umutekano muri RDC. Iki ni ikibazo gisaba ko aka kanama, kakirebana ubushishozi.”
Abarwanyi ba FDLR basabwe gutahuka mu maguru mashya
Amb Gatete yabwiye Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ko u Rwanda n’Akarere bihangayikishijwe n’uko Guverinoma ya RDC ikomeje gutera inkunga umutwe wa FDLR n’indi yitwaje intwaro ibarizwa mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwayo.
Ati “U Rwanda rukomeje guhangayikishwa n’uko Guverinoma ya Kinshasa iha intwaro umutwe wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi ariwo FDLR, ikanafasha indi mitwe y’Abenegihugu.”
“Imyitwarire y’iyi mitwe n’ubufatanye bwayo n’Ingabo za Congo, FARDC, bikongeza amakimbirane kandi bibangamiye ibikorwa n’ingamba nziza zigamije amahoro.”
Leta ya Congo irangajwe imbere na Perezida Félix Tshisekedi, yakomeje kwinangira yanga gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’amasezerano yagiye ashyirwaho umukono mu bihe bitandukanye hagamijwe gushakira umuti ibibazo biri mu gihugu cye.
Muri ayo masezerano harimo asaba Leta ya Congo guhagarika imikoranire n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR wiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Amb Gatete ati “Ku bw’ibyo rero, aka kanama gakwiye gusaba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gushyira mu bikorwa inshingano zayo zo kwitandukanya na FDLR no kohereza abarwanyi bayo mu gihugu bakomokamo mu maguru mashya nk’uko biteganywa n’amasezerano y’i Luanda n’ay’i Nairobi.”
“Nk’uko byavuzwe mu bihe byashize, ubwiyongere bw’imvugo na disikuru zibiba urwango ku baturage b’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bijyana no kubica ndetse no gusahura no kwigarurira imitungo yabo, biteye ikibazo gikomeye haba ku Rwanda ndetse n’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.”
U Rwanda rwakunze kugaragaza ko nta ruhare na ruto rufite mu bibazo biri muri RDC, ko ahubwo uyu muturanyi warwo aramutse abishyizemo ubushake, yabibonera umuti.
Mucunguzi Obed