Jean Pierre Bemba uheruka kugirwa Minisitiri w’Ingabo za FARDC, aheruka gutangaza ko u Rwanda rwongeye umurego mu guha Umutwe wa M23 ubufasha bw’ibikoresho bya gisirikare, birimo intwaro n’amasasu yazo mu rwego rwo kwitegura kubura imirwano.
Mu nama y’Abaminisiritiri yateranye mu mpera z’icyumweru gishije, Jean Pierre Bemba yagejeje ijambo ku bagize guverinoma ya DR Congo, ryibanze uko umutekano wifashe mu burasirazuba bwa DR Congo.
Jean Pierre Bemba, yabwiye Abaminisiritiri bari bitabiriye iyo nama ko muri ibi bihe by’ahahenge, Umutwe wa M23 uri kwakira intwaro n’amsasu biturutse mu Rwanda ku bwinshi.
Minisitiri Jean Pierre Bemba, yakomeje avuga ko ibi bikoreho bya gisirikare binyuzwa mu gace ka Canzu, Runyoni na Bigega ho muri Teritwari ya Rutshuru , bigahita byoherezwa mu birindiro bya M23 bihereye mu bice bitandukanye muri Teritwari ya Rutshuru na Masisi.
Ati:’’ Kubirebana n’ikibazo cy’umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru, u Rwanda rwongeye guha M23 ubundi bufasha bw’ibikoresho birimo intwaro n’amasasu. Biri kunyuzwa mu gace ka Canzu,Runyoni na Bigega bigahita bijyanwa mu bice bitandukanye biherereyemo ibirindiro bya M23 muri teritwari ya Masisi na Nyiragongo.”
Jean Pierre Bemba, yakomeje asobanurira Abaminisitiri ko “u Rwanda , rwongereye ubufasha ruha M23 mu rwego rwo kwitegura kugaba ibindi bitero no kwigarurira ibindi bice muri Kivu y’Amajyaruguru.”
Yongeyeho ko Umutwe wa M23, utarava muri teritwari ya Masisi na Rutshuru ahubwo ko ukomeje ibikorwa byo kwitegura kongera kubura imirwano .
Kuva Umutwe wa M23 wakongera kubura imirwano mu mpera z’Umwaka wa 2021, Guverinoma ya DR Congo yakunze gushinja u Rwanda kuwutera inkunga no kuwushyigikira.
Ni ibirego u Rwanda ruhakana rwivuye inyuma ,ahubwo rugashinja DR Congo gukorana no gutera inkunga umutwe wa FDLR, washinzwe n’Abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse bafite imigambi yo kuruhungabanyiriza umutekano.
Claude HATEGEKIMANA
Ariko, iki kimara ngo ni Bemba, cyavuze Intwaro zatanzwe izarizo n’umunsi byabereye. Abantu bazananirwa inshingano zabo nyuma ubugoryi bwabo babutwerere u Rwanda!