Umuryango w’Ubumwe bw’ Afurika ku munsi w’ejo ku wa 31 kanama 2023, Komisiyo ishinzwe amahoro n’umutekano, yafashe umwanzuro wo guhagarika Gabon nyuma yihirikwa k’ubutegetsi Ali Bongo, wari umaze umwanya muto atangajwe nk’uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Ibi byagarutseho nyuma y’inama y’iyi komisiyo yari iri kwiga ku kibazo cyo guhirika Ali Bongo k’ubutegetsi nka Perezida wa Gabon nyuma y’igihe gito cyane bimenyekanye ko agiye kuyobora indi manda.
Ni inama yari iyobowe n’Umuyobozi wa Komisiyo ya Politike, Amahoro n’Umutekano mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Amb. Bankole Adeoye.
Mu butumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa X, iyi komisiyo yagize iti “Twamaganiye kure ibikorwa by’itsinda ry’abasirikare muri Repubulika ya Gabon bahiritse k’ubutegetsi Perezida Ali Bongo ku ya 30 Kanama 2023.”
Hatangajwe kandi ko Gabon yahagaritswe mu bikorwa byose by’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, AU, kugeza igihe iki gihugu kizongera kuyoborwa mu buryo bukurikije amategeko yacyo.
Ku wa gatatu w’iki cyumweru, Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yahamagariye ingabo n’izindi nzego z’umutekano muri Gabon kurekura Ali Bongo, nyuma y’uko abamuhiritse k’ubutegetsi bari batangaje ko afungiwe iwe mu rugo.
Faki yamaganye kandi ihirikwa ry’ubutegetsi muri Gabon avuga ko ibyabaye ari ukurengera bikabije `ndetse ari no kwica amategeko na politiki by’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, AU.
Ribaye ihirikwa ry’ubutegetsi rya munani ribaye k’umugabane w’ Afurika guhera mu 2020.
UMUTESI jessica