Abadepite benshi b’Ababiligi basabye Minisitiri w’ingabo, ibisobanuro ku nshingano z’abasirikare b’Ababiligi boherejwe muri Operation Takouba muri Sahel
Mu cyumweru gishize , Minisitiri w’ingabo w’Ububiligi yatangaje kohereza abasirikari 255 muri Mali, kugirango bashyigikire Task Force Takuba, itsinda rigizwe ahanini n’imitwe idasanzwe ituruka mu bihugu byinshi by’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi.
Iyi Task Force Takuba yashinzwe n’ubuyobozi bw’Abafaransa mu rwego rwo gufasha ingabo za Mali mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri iki gihugu.
Abadepite b’Ububiligi batangaje ko basanga kohereza abasirikare ba babiligi muri Mali bitakiri amahirwe ,mu gihe hariyo ibibazo bya diplomasi hagati ya Bamako na Paris kandi ko birikuvugwa ko itsinda rya Wagner rishobora kugera muri Mali.
Amakuru aturuka muri diplomasi yatangajwe na AFP avuga ko , mu byukuri, abadepite icumi bo mu nteko ishinga amategeko y’Ububiligi basabye Minisitiri w’ingabo ibisobanuro ku bijyanye no kohereza abasirikare 255 muri Mali.
Takuba (icyicaro gikuru cy’ingabo) gishinzwe guhuza abasirikari baturutse muri Esitoniya, Ubutaliyani, Ubuholandi, Repubulika ya Ceki, Porutugali na Suwede, bohereje abasirikare bagera ku 150 mu ntangiriro za 2021, Rumaniya nayo yemeye kuzayitabira , Danemarke yo yasezeranije kuzoherezayo abagabo ijana mu 2022, naho Noruveje yo yemeye kohereza abapolisi babiri ku cyicaro gikuru cy’ingabo za Takuba.
Uwineza Adeline