Umutwe wa CNRD/FLN waba waramaze gusenyuka hakaba hasigaye agatsiko k’amabandi akuriwe na Gen.Hakizimana Antoine Jeva afatanyije na Dr.Biruka Innocent.
Kuwa 15 Mutarama 2020 mu gace ka Luindi abarwanyi barenga ijana ba FLN, mu masaha ya nyuma ya saa sita bageze i Shungwe hafi n’uruzi Zokwe muri gurupoma ya Kigogo , bakihagera bahise bacakirana na wa mutwe udasanzwe w’Ingabo za Congo HIBOU SPECIAL FORCE, mu mirwano yaba yaramaze amasaha ane inyeshyamba zigera muri 20 zihasiga ubuzima ndetse n’Umuyobozi wazo Gen.Irategeka Wilson aricwa.
Inyuma y’uyu murongo w’inyeshyamba kandi harimo abana n’abagore barwaye cyane ,bishobora kuba barabitewe n’ingendo ndende bagenze mu mashyamba ya Kongo muri Kivu y’Amajyepfo muri teritwari Kalehe ,Kabare, Walungu na Mwenga mu Majyaruguru ya Kivu.
Bamwe mu barwanyi bafashwe na FARDC batangarije ibinyamakuru ko Intego yabo nyamukuru , kwari ukugera Kilembwe mu birindiro bya Jenerali Habimana Hamada wa FLN na Lulimba muri teritwari ya Fizi « Kugirango bihuze n’abandi » maze batahe mu Rwanda ku mbaraga.
Mu buhamya bwa Liyetona Patrice yahaye Umunyamakuru wa Radio Maendeleo avuga ko hari benshi mu bayobozi babo basize ubuzima mu bitero bagabweho,harimo na Gen.Willson Irategeka.
Usibye urupfu rw’uwari ukuriye Umutwe wa CNRD/FLN Gen.Irategeka Wilson mu bindi bitero byagabwe kuri abo barwanyi byakozwe muri Mutarama 2020,hishwe abagera kuri 500 abandi 1500 baracyurwa bazana mu Rwanda, abakoze ibyaha bazanwa mu butabera abandi bakaba bari guhabwa amasomo mboneragihugu mu kigo cy’ingando cya Mutobo.
Ese Gen.Maj Jeva Hakizimana Antoine avuga kuri FLN byaba ari ukuri?
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko Gen.Maj Jeva Hakizimana Antoine ibyo avuga ataba aciye kure y’ukuri kuko hafi y’abari bagize Etat Major ya FLN koko bacyuwe ku ngufu harimo: Col Gatabazi Joseph ,Col Musabyimana Narissice, Col Ntamuhanga Antere, Col Bazamanza Donath (Chairman), Lt Col Muhumuza Martin ,Lt Col Hakizimana Uzziel Habiyambere Theoneste , Lt Col Kagemana Simon Pièrre na Col Nsengiyumva Wellars (Syrie) .
Mu bandi bari mu Rwanda bagejejwe imbere y’ubutabera ndetse barakatirwa twahera kuri Bosi mukuru Paul Rusesabagina,Maj.Callixte sankara,Cpt.Herman Nsengimana, Gen.Bgd Shabani Emmanuel,Gen.Maj.Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred, Gen.Bdg Munyaneza Anastase alias Job Kuramba, Sindikubwabo Cyprien yari G1 Secteur Ops Nord-Kivu ,Nsegiyumva Antoine wari umugenzuzi wa secteur ops Nord-Kivu,Capt Mbarushimana (alias King) wari warirukanwe muri FDRL akajya muri zone ya CNRD, Capt Mukubwa (muganga) wari mu ishami ry’ubuzima mu biro bikuru bya CNRD.Aba bose bari bakuru muri Etat majoro,ku buryo izi operasiyo zasize FLN ishenwe ku kigero cya 80%.
Abahanga mu by’intambara bavuga ko FLN ariyo ya mbere yanditse amateka y’insinzwi ,aho Mu mateka yaranze intambara nibwo bwa mbere habonetse insinzwi yaho,abasilikare barenga 15 bo ku rwego rwa Jenerali n’aba Koloneri bafatwa mpiri,ababarinze bakayamanika,mu kiganiro Gen.Mberabahizi David Mbezi na Col.Gatos Ave Marie bari mu kigo cy’ingango cya Mutobo,bahamirije itangazamakuru ko nta FLN ikiriho kuko bose bamaze gutaha,abandi baricwa.
Iby’abapfu biribwa n’abapfumu!
Ugendeye ku buhamya bwatanze na bariya ba Jenerali,ubwatanzwe na Maj.Nsabimana Sankara wari Umuvugizi wayo bose berekana ko FLN n’imizi yayo byasenywe,aha twasigara twibaza ubutekamutwe Gen.Jeva,Dr.Biruka na Munyemana barimo aho birirwa babeshya abanyarwanda ko FLN,ari Umutwe ukomeye ndetse wafashe ishyamba rya Nyungwe,kenshi ibi bikaba bikorwa mu rwego rwo kwiba abanyarwanda batazi ukuri,kugirango babone uko babona amaramuko.
Mu bindi bigaragara ko abo bagabo twavuze haruguru bari mu butekamutwe n’uko agace karimo intambara kagira ibimenyetso simusiga byerekena umutekano mucye aha twavuga,abahunze izo ntambara,ibikorwa by’imiryango itabara imbabara n’ibindi,bityo ubu butekamutwe benshi mu banyarwanda baba hanze bakaba baratangiye kurira ayo kwarika cyane ko hari n’abagiye bafata amadeni mu ma banki ngo bagiye gushyigikira FLN,imyaka ikaba ishize nta musaruro biratanga,dore ko iyi FLN nta n’agace ka metero irerekana ko igenzura uretse imirwano yo kuri YouTube.
Aha rero tukaba dusanga Dr.Biruka na bagenze bahamwa n’icyaha cy’ubujura bushukana hagamijwe kwiheshya ikintu cy’undi,mu mategeko mpanabyaha y’uRwanda yo kuwa 27/9/2018 havugwamo icyaha cy’ubujura bushukana(escroquerie)bimwe mu bigize iki cyaha usangamo,Ubwambuzi bushukana ni uburyo umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo.
Muri kiriya gitabo cy’amategeko twavuze haruguru uhamwe n’iki cyaha, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
Mwizerwa Ally