Abanyarwanda Umunani barekuwe n’urukiko mpanabyaha rwashyiriwe uRwanda ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 TIPR/TICR,Nubwo bamwe bagizwe abere abandi bakarekurwa nyuma yo kurangiza ibihano byabo , nta gihugu na kimwe kiremera kubakira kuko n’igihugu cya Niger cyari cyabyemeye ubu gisa nicyisubiyeho .
Nubwo ku buryo butunguranye, bahawe iminsi itatu yo gutegura amavarisi yabo, ygo Niger ibahaye ikaze! Ariko kugeza ubu nta kintu kiri kubagendekera neza nk’uko bari babyiteze.
Aba bahoze ari ibikomerezwa mu butegetsi bwa Habyarimana Juvenal na leta y’abatabazi yashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, bageze muri Niger mu ntangiriro z’Ukuboza 2021, ku masezerano Nijeri yagiranye n’Umuryango w’Abibumbye. yiswe “Gutuza abantu”, yashyizweho umukono mu bwiru hagati ya Leta ya Nijeri Umuryango wabibumbye ku ya 15 Ugushyingo bitamenyeshejwe leta y’u Rwanda kandi nyamara yarebwaga n’iki kibazo ,ibi bikaba byarakozwe nk’umutwaro Guverinoma ya Nijeri yakuraga kuri runo rukiko dore ko kuva rwasoza imirimo, mu Kuboza 2015, rwari rutarababonera igihugu cyemera kubakira.
Aba ba kimeyabose kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bagumishishijwe muri urwo Rukiko, uko ari icyenda ndetse baza no gutegereza ko bazabona ibihugu bibakira ariko mugihe kiri hagati y’imyaka 10 na 17 yose. Kugira ngo haboneke igihugu cyemera kubakira no kubaha ibyangombwa bikomeza kunanirana nubwo bagombaga kuba bafite umwidegembyo nyuma y’imanza zabo cyangwa kurangiza ibihano, ntibyababujije kuba mu nzu imwe, “Irinzwe”, Arusha muri Tanzaniya, hafi y’Urukuko rwa Loni rwababuranishije kubera kubura ibihugu bibakira.
Ubwo bababwiraga, mu ntangiro z’Ukuboza 2021, ko bagiye muri Nijeri byarabagoye cyane kuko bumvaga ko batuzwa mu bihugu by’iburayi dore ko nta Munyarwanda wavukiye mu gihugu cy’imisozi igihumbi itoshye warota kuzarangiriza ubuzima bwe mu gace ka Saheli. Nibwo na none, nta kundi byagombaga kumera babuze amahitamo maze bemera iyi “Mpano”, Niko gufunga amavarisi yabo, bava ikitaraganya mu nzu babagamo Arusha berekeza i Niamey muri Niger.
Ku mugoroba wo ku ya 5 Ukuboza 2021, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kilimanjaro cy’Arusha muri Tanzaniya , nyuma y’ibyumweru bibiri Niger isinye amasezerano na UN yo kubakira bane muri bo bari baragizwe abere aribo Prosper Mugiraneza, Protaïs Zigiranyirazo, François-Xavier Nzuwonemeye na André Ntagerura n’abandi bane barekuwe nyuma yo kurangiza ibihano bakatiwe aribo Anatole Nsengiyumva, Tharcisse Muvunyi, Alphonse Nteziryayo na Innocent Sagahutu binjiye mu ndege ya Ethiopian Airlines yerekeza muri Nijeri. Igihugu bagombaga guturamo burundu, nk’uko amasezerano yabiteganyaga.
Nk’uko innocent Sagahutu yabivuze nyuma gato yo kugera i Niamey muri Nijer, yemeje ko batabanje kugishwa inama basinya iyo nyandiko ibohereza gutura muri Nijeri bemeza ko bagiyeyo ku bushake bwabo nta gahato bashyizweho ndetse anavuga ko iminsi itatu bari bahawe batayigizemo ituze .
Yagize ati:”Byari nko kutwikiza. Baradutunguye; baza bazanye ibyangombwa byo gusinya, batubwira gutegura imizigo kugira ngo tujye muri Nijeri mu minsi itatu.”
Perezida w’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe imirimo isigaye y’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwa ArushaTIPR/ICTR, yategereje yitonze tariki ya 13 Ukuboza 2021, kugira ngo yishimire icyo gikorwa cyasaga nicyari cyarananiranye, atangaza aya makuru mu ijambo yagejeje ku kanama gashinzwe umutekano ku Isi.
Umucamanza Carmel Agius yagize ati “Ndashaka gusangira n’abagize Akanama ko, ku ya 15 Ugushyingo 2021, hashyizwe umukono ku masezerano y’ingenzi hagati ya guverinoma ya Repubulika ya Nijeri n’Umuryango w’Abibumbye, ku bijyanye no kwimura abantu bagizwe abere cyangwa barekuwe n’Urukiko rwa Arusha cyangwa Mechanism.”
Umucamanza Agius yungamo ati: “Nshobora kwemeza ko ayo masezerano yashyizwe mu bikorwa yerekeye umunani muri bo.”
U Rwanda rwamaganye ayo masezerano ruvuga ko rutigeze rumenyeshwa ibyayo masezerano kandi nyamara narwo rwararebwaga n’ikibazo . Ariko uko byamera kose, kuyashyira mu bikorwa huti huti, byatumye umunani mu icyenda bari batuye mu nzu kimenyabose “irinzwe” muri Arusha Tanzania bimurirwa muri Niamey, umurwa mukuru wa Nijeri.
Uru rukiko rwiyemeje kubaha icumbi ry’umwaka wa mbere” kandi rukanabaha mu ngunga imwe, amadolari y’Amerika 10,000 nk’imfashanyo yo kugira ngo bature, bakigera” muri Nijeri. bakimara kugera i Niamey, abahoze batagira ibyangombwa baba Arusha, bahawe ibyangombwa byo gutura, bitangwa buri mwaka, bityo batangira ubuzima bisanzwe muri icyo gihugu, nubwo byabagoye kumenyera umuco, ikiguzi cy’imibereho, imiterere y’ikirere cya Saheli, gitandukanye n’ibyo muri Afurika yo hagati n’iy’Uburasirazuba.
Sagahutu ati “Ugereranije n’ibyo twahuye nabyo muri Tanzaniya, ibintu byarahindukaga. Kubera uruhushya rwo gutura, twashoboye kubona amakarita ya telefoni, twashoboye gufungura konti muri banki.”
Umwe gusa mu bari batuye muri urwo rugo“rurinzwe” rwa Arusha, yanze gusinyira ubwo buzima ,uwo ntawundi ni Jerôme Bicamumpaka, wagizwe umwere mu myaka irenga icumi ishize, yari amaze amezi atanu avurirwa mu bitaro i Nairobi, umurwa mukuru wa Kenya. Yasobanuye ko yanze kugenda kubera ko nta bitaro byihariye yakwivurizamo muri Nijeri. N’uburakari bwinshi, nk’uko amakuru atugeraho, umwanditsi wa TIPR/ICTR yaba yaramutegetse, kuva mu nzu “irinzwe” i Arusha mbere y’itariki ya 22 Ukuboza 2021- icyemezo perezida w’urwo rukiko yahagaritse, mu gihe hagitegerejwe ko hasuzumwa icyifuzo cyihutirwa kandi cy’ibanga cyatanzwe na Bicamumpaka cyanga ko yimurirwa muri Nijeri.
Hagati ya Noheri n’Ubunani, ibintu byaje guhindura isura muri Nijeri, kuko kuwa 27 Ukuboza 2021 Nijer, yamenyesheje iteka ryemeza ko abo baturage bayo bashya b’ababanyarwanda umunani birukanwe burundu ku butaka bwa Nijeri kandi babujijwe burundu kuhaba, kubera impamvu za diporomasi”. Inyandiko yashyizweho umukono na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Hamadou Adamou Souley, inabaha iminsi irindwi yo kuva mu butaka bwa Niger
Abubacar Tambadou, umwanditsi wa TIPR/ICTR, yari yarashimagijwe n’umucamanza Agius mu byumweru bibiri mu nama y’Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano kubera ko yaboneye igisubizo ikibazo rimwe na rimwe cyasaga nk’aho kidashoboka gukemurwa ndetse kikaba kivugwa mu byemezo byibuze icumi by’Akanama gashinzwe umutekano”. Kuri we , inkubi y’umuyaga yari yahindutse bikabije.
Tambadou yahise ategekwa n’uwo mucamanza “Gukomeza ibiganiro n’abayobozi babifitiye ububasha bo muri Nijeri ,no gufata ingamba zose zikenewe kugira ngo icyemezo cyo kwirukana kitabangamira abo banyarwanda bari batujwe muri Niger.
Ubu umuyaga w’ubwoba urahuha kuri aba banyarwanda bahoze bacumbikiwe i Arusha. Bahise bongera kuba abadafite ibyangombwa, Kuko abategetsi ba Nijeri, hasigaye iminsi itatu ngo basohore iryo teka, babambuye impushya zo gutura.
Icyizere cyo kubona abakira aba banyarwanda badafite ibyangombwa gikomeje kuyoyoka.
Umwe muri bo yagize ati:”Ibintu byose birajya i rudubi. “Ntabwo tuzi niba TIPR/ICTR yaratugurishije, cyangwa niba atari u Rwanda rwashyize igitutu kuri guverinoma ya Nijeri. Twaracemerewe”. Undi ati “Uburyo twavanywe shishi itabona Arusha, byacaga amarenga y’ikintu kibi”.
Umucamanza Joseph E. Chiondo Masanche wo muri Tanzaniya yari yategetse, ku ya 31 Ukuboza ko abategetsi ba Nijeri gutanga “mu minsi 30” ibisobanuro byanditse byerekeye agaciro k’iteka ryo gutuza abo banyarwanda gusa kugeza Ubu nta kimenyetso cyerekana ko Nijeri, mu guhagarika irangizwa ry’icyemezo cyo kwirukana mu minsi 30, yemeye icyemezo cy’umucamanza w’urwo rukiko, kuko nta nyandiko yemewe yaturutse muri Nijeri, kuva iteka ryo kwirukana risohotse. Usibye kwanga cyane ibyifuzo byagejejwe ku nzego z’ubutegetsi n’ubutabera bwa Nijeri, mu izina ry’Abanyarwanda umunani, n’Umunyamategeko Hamadou Kadidiatou mu kibazo cya “Protais Zigiranyirazo n’abandi barindwi na Leta ya Nijeri.
Uyu Munyamategeko w’Umunyanijerikazi yasabye guhagarika iyirukanwa, “ Avuga ko Nijer yasinye ayo masezerano ntagahato ,kandi yibutsa ko abakiriya be, ubu badafite ibyangombwa, bashoboraga koherezwa mu Rwanda”.
Umwunganizi mu mategeko ntiyabuze kongera mu cyifuzo cye ko nta gushidikanya ko, guverinoma y’u Rwanda ari yo iri inyuma yo kwirukanwa kw’abakiriya be, n’ubwo nta kimenyetso yatanze.
Ku rundi ruhande uhagarariye uRwanda mu Muryango w’Abibumbye, Valentine Rugwabiza, Tariki ya 13 Ukuboza 2021 yagaragaje impungenge z’uburyo uRwanda rutigeze rumenyeshwa iyoherezwa ryabo banyarwanda muri Nijer kandi rurebwa n’icyo kibazo anongeraho ko kuva barekurwa hari ibimenyetso simusiga bigaragaza uburyo batangiye gukorana n’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’akarere k’ibiyaga bigari .
Yinubira ko uRwanda rutigeze rubimenyeshwa, yasobanuye ko guverinoma y’uRwanda itegereje ibisobanuro bivuye muri TIPR/ITCR, cyane cyane ku bijyanye n’amafaranga yakoreshejwe igihe “ibibazo byabo byari byararangiye.
Rugwabiza yagize ati “Turizera ko Nijeri izakoresha inshingano zayo kugira ngo hatagira umuntu ukoresha ubutaka bwayo kugira ngo ahungabanye amahoro n’umutekano by’akarere k’ibiyaga bigari nk’uko byagenze mu bihe byashize”
Nubwo bimeze gutyo ariko ntawuzi neza niba Niger izakomeza guhagarara ku cyemezo cyayo kirukana abo banyarwanda k’ubutaka bwayo mu gihe igihe bahawe kiri kubarirwa ku ntoki.
Ikindi gikomeje kubera ihurizo rikomeye bano banyarwanda n’uko usibye Niger, kugeza ubu nta kindi gihugu ku Isi kiremera kubakira bikaba bishoboka ko bakongera gusubizwa aho bari bacumbikiwe i Arusha cyangwa bakaba bakoherezwa mu Rwanda dore ko n’u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko mu gihe bahitamo gutaha mu Rwababyaye ntakibazo bakwakirwa nk’abandi banyarwanda bose ndetse ko batakurikiranwa n’inkiko kuko bamaze kurangiza ibihano byabo .
Dore Abo Icyenda Batagira Ibyangombwa Ndetse Bakomeje Kubura Igihugu Kibakira:
Andre Ntagerura (ufite imyaka 72), wahoze ari Minisitiri w’ubwikorezi, yagizwe umwere ku rwego rwa mbere no mu bujurire, ku ya 7 Nyakanga 2006.
Protais Zigiranyirazo (84), muramu wa Yuvenali Habyarimana wahoze ari Perezida w’u Rwanda, yagizwe umwere ku bujurire ku ya 26 Ugushyingo 2009.
Jérôme Bicamumpaka (65) wahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, yagizwe umwere, kuya ku ya 30 Nzeri 2011.
Anatole Nsengiyumva (ufite imyaka 72), wahoze ayobora iperereza rya gisirikare, yakatiwe mu bujurire igifungo cy’imyaka 15, ku ya 14 Ukuboza 2011, yarekuwe kubera igihe yafunzwe by’agateganyo.
Tharcisse Muvunyi (ufite imyaka 69), wahoze ayobora Ishuri ry’Abasuzofisiye i Butare (mu Majyepfo y’u Rwanda) yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 mu bujurire ku ya 1 Mata 2011, yarekuwe ku ya 6 Werurwe 2011 nyuma yo kurangiza 2/3 by’igihano yakatiwe.
Prosper Mugiraneza (65) wahoze ari Minisitiri w’abakozi ba Leta, yagizwe umwere mu bujurire, ku ya 4 Gashyantare 2014.
François-Xavier Nzuwonemeye (67) wahoze ayobora batayo y’iperereza ry’Ingabo, yagizwe umwere, Ku ya 11 Gashyantare 2014.
Innocent Sagahutu (60) wahoze ari umuyobozi wungirije wa batayo ishinzwe iperereza, yakatiwe imyaka 15 mu bujurire ku ya 11 Gashyantare 2014, arekurwa nyuma y’amezi atatu, nyuma yo kurangiza 2/3 by’igihano yakatiwe.
Alphonse Nteziryayo (75), wahoze ari perefe wa Butare (mu Majyepfo y’u Rwanda), yakatiwe mu bujurire ku ya 14 Ukuboza 2015 igifungo cy’imyaka 25, arekurwa nyuma yo kurangiza 3/4 by’igihano.
HATEGEKIMANA Claude