Itorero ry’Abapantekote mu Rwanda (ADEPR) ryatangije impinduka mu gihugu hose, bivugwa ko zishobora kuvana mu kazi abashumba n’abandi bakozi barenga 6,000 nyuma yo kugabanya paruwasi zari zirigize zirenga 400 hagasigara 143.
Umwe mu bashumba wayoboraga paruwasi imwe yo mu Mujyi wa Kigali aganira na Kigali today yavuze ko Komite nyobozi ya ADEPR yashubijeho umubare wa za paruwasi zingana nk’izahozeho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ko itigeze igisha inama abashumba b’iryo torero.
Uyu mushumba asobanura ko iki cyemezo gifite ingaruka nyinshi kugeza ubu adashobora kuvuga, kuko ngo imiryango y’abashumba barenga 90% ba ADEPR yari ibeshejweho n’itorero kuva mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize.
Avuga ko amavugurura atari mabi, ariko ayo ADEPR irimo gukora ubu ayagereranya no guhirika inzu abantu bayirimo ikabagwira, abasigaye bagahita baguma hanze ku gasozi.
Yagize ati “Twihaye Imana turi bato turi urubyiruko, none ubu turashaje. Nimba Abakiristo bakoreraga itorero, abakozi bagahabwa ibibatunga, byazagera n’aho umukiristo yazajya aha wa muvugabutumwa cyangwa umupasiteri yakundaga, itorero rigasenyuka”.
Uyu mupasiteri avuga ko Itorero rya ADEPR rimaze imyaka 80 rivutse, ubu rifite ibikorwa remezo bihagije ndetse n’abakozi, ariko ngo amavugurura yihuse arahita asenya byose rimere nk’iryongeye gutangira.
Mugenzi we uri ku rwego rw’abayobora umudugudu, avuga ko bahangayikishijwe kandi no kuba abazayobora ADEPR bazaba barimo abize iyobokamana mu yandi matorero n’amadini.
Umuyobozi w’agateganyo wa ADEPR, Pasiteri Isaïe Ndayizeye, yatangarije Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), ko babonye inzego zihuza ibikorwa by’iryo torero ari nyinshi kandi zitwara ubushobozi buhambaye, bagahitamo kuzigabanya.
Pasiteri Ndayizeye akomeza avuga ko mu gihugu hose hari insengero za ADEPR zigera ku 3,124, guhuza amaparuwasi bikaba ngo biri mu mugambi wo kurushaho kwigisha no gufasha abajya kuzisengeramo.
Yagize ati “Twaravuze ngo ’ni iki twakora kugira ngo abakirisito barenga miliyoni ebyiri barusheho kwitabwaho bahabwa inyigisho n’amasomo birushaho kubafasha kugera ku mpinduka zuzuye”.
Pasiteri Ndayizeye avuga ko icyemezo cyo kugabanya amaparuwasi bagifashe nka Komite y’inzibacyuho iyobora ADEPR, ariko ngo babanje kugisha inama abanyetorero batandukanye.
ADEPR, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza y’Urwego rushinzwe imiyoborere (RGB), iteganya ko umuntu uzayobora Paruwase agomba kuba afite impamyabumenyi ya kaminuza y’icyiciro cya kabiri AO, naho uzayobora Umudugudu akaba afite impamyabumenyi ya A2 y’uko arangije amashuri yisumbuye.
Izo mpamyabumenyi zishobora kuba ari izijyanye n’iyobokamana (Theologie) cyangwa ari ubumenyi bw’andi masomo. Icyakora uwize ibindi agasabwa kwihugura mu bijyanye n’iyobokamana mbere yo kuyobora cyangwa kuba umubwirizabutumwa mu itorero.
Abasesenguzi mu by’Iyobokamana bavuga ko izi mpinduka zo kugabanya ibyitwaga imidugudu,bishobora kutera kudohoka kw’Abakiristu dore ko hari aho umukiristu azkora urugendo rw’ibirometero 15 ngo agere k’urusengero,ikindi kugabanya insengero bizatuma haba kugabanyuka k’umusaruro wavaga mu maturo kuko nta rukundo rwo gukunda itorero ruzaba rugihari.