Umutwe wa FDLR, Mai mai Nyatura, Mai mai CMC na Mai Mai Bazungu na APCLS bimaze iminsi biyogoza agace ka Masisi, Mweso na Bibwe benshi bakomeje kwibaza inyungu FDLR yaba ifite muri iyi mirwano cyane ko aho irwanira atari iwabo.
Kuwa 08 Mata 2021 nibwo inyeshyamba za Mai Mai Nyatura zifatanije na FDLR zari zimaze kwigarurira igice kinini cya Masisi na Mweso aho zavugaga ko ziri kurwana ku ruhande rw’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila Kabange
Inyeshyamba za Mai Mai Nyatura Bazungu na Nyatura APCLS na FDLR zongeye ibitero byinshi muri Gurupoma ya Mokoto na Kahembe ho muri Teritwari ya Masisi, zahise zihigarurira nta mirwano ibaye kuko ingabo za FARDC n’igipolisi bahise bakuramo akabo karenge maze barahunga
Bukeye bwaho ingabo za FARDC mu ijwi ry’Umuvugizi wayo Maj.Ndjike Kaiko yatangaje ko FARDC yigaruriye uduce twa Kibugu, Muheto, Busibe, Kalonge, Katovu, Mpanamo, Kimoka, Butare ,Kahira, Nyamitabana Kahanga n’ahandi muri iyo mirwano FARDC yerekanye imirambo myinshi y’aba Mai Mai na ba FDLR, mu gihe ibyo byabaga kandi FARDC yari iri gukozanyaho n’irindi tsinda ry’Abarwanyi ba FDLR bari bayobowe na Col.Ruhinda washakaga kwigarurira agace ka Bwiza,iyi mirwano yarangiye Lt.Alexis na Sgt Kazungu ba FDLR biciwe muri iyo mirwano.
Iyi ntambara benshi mu barwanya Leta y’uRwanda bagiye ku mbuga nkoranyambaga bagaya FDLR aho bibazaga bati:FDLR ifite izihe nyungu kujya kurwana mu gihugu kitari icyabo?abandi bati Kabila Kabange n’ibyo yabakoze akabakoresha nyuma akabihinduka ese barongeye? ese ubundi ko iby’intambara byanze batashye? abandi bati:ni gute abanyarwanda bakomeje kwicwa bakaba ifumbire rya Congo,kuki batarwanira iwabo.
Dosiye y’urupfu rwa Ambasaderi Atanasio w’u Butaliyani iri mu bituma FDLR ishaka kwigira inyuma?
Benshi mu gihe bakomeje kwibaza ibyo bibazo bamwe mu basesenguzi b’ibibazo bya Congo,basanga kuva FDLR yica Ambasaderi Atanasio w’ubutaliyani bakamwambura amafaranga, inama z’abagize FDLR zatangiye gukorana, benshi mu bayobozi bakuru harimo Gen.Omega,Gen Karume n’ushinzwe ubutasi Gen,BGD Kimenyi Nyembo bagiriye inama FOCA ko yakura ingabo zayo hafi y’ibice byegereye aho Ambasaderi yiciwe bkajyanwa kure kugira ngo bazimangatanye iperereza.
Ikindi kandi FDLR yagiriwe inama yo guhindura ibirindiro byayo biri muri Nyamuragira ahiswe iParisi bikajyanwa iMasisi cyangwa Walikare,kuko basanga igihe amaperereza k’urupfu rwa Ambasaderi yatangira ibi bintu batazabisimbuka.
Amasezerano yakozwe hagati n’u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo nayo yatumye benshi muri FDLR batagisinzira ngo rice, nayo bivugwa ko ariyo mpamvu iri kwivanga n’abarwanyi ba Kavukire kugirango ibikorwa byo kuyihiga nibitangira bizagorane gutandukanya FDLR n’Aba Mai Mai, anariyo mpamvu batangiye kwivanga ndetse no gukorera hamwe.
Mai Mai Candyira ishobora gukoreshwa nk’iturufu nshya mu kwirukana FDLR kuko yayijogeye!
Amakuru agera kuri Rwandattribune dukesha isoko y’amakuru yacu iri Walkare avuga ko Guverinoma ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’Ubuyobozi bw’ingabo bwaba bwatangiye imishyikirano rwihiswa n’umutwe w’Aba Mai Mai bakunda igihugu cyabo witwa Candayira, uyu mutwe ukaba warakubise incuro FDLR mu bice bya Walikare, Rubero, Miliki ndetse wigarurira n’ibyari ibiro bikuru bya FDLR byabaga i Miliki, uyu mutwe kandi niwo wishe Gen.Musare wa RUD URUNANA.
Biravugwa ko rero ugiye guhabwa akazi ko kwirukana FDLR muri Rutchuro na Masisi ngasoza nibaza nti: ese FDLR izerekera hehe? abandi bati nta handi usibye i Mutobo!
Shamukiga Kambale