Uhereye ku itangazo rya FDLR yo kuwa Mata 2020 Ubuyobozi bw’uyu mutwe bwashyiraga mu majwi bamwe mu bayobozi b’uyu mutwe bagiye basohora amatangazo bikoma bamwe mu bayobozi ba FARDC kuba bari inyuma y’ibitero bibagabwaho,ndetse bakavuka ko izi ngabo za FARDC zaba zifatanya n’ingabo z’uRwanda RDF.
Igitangaje muri aya matangazo ntibahwema kwerekana ko iyi mirwano itari ikwiriye kuba,kuko bo ari impunzi ndetse mu matangazo yabo bagiye berekana uduce twibasiwe n’ibitero bya FARDC,twavuga nka Kazaroho,kanyangiri,Bambu,Marangara,Kirama na Kibilizi n’ahandi,aha birazwi neza ko ariho hari ibirindiro bya FDLR hari za bariyeri zisoresherezwaho abahinzi bavuye mu mirima yabo,abatwitsi b’amakara n’ibindi bikorwa bya KInyeshyamba,Kazaroho ubwaho niho hari ibirindiro bikuru bita Perezidanse ya FDLR,n’urwego rw’ubutasi bwawo bukuriwe na Nsanzimiho Cylire uzwi nka Henganze,icyo bise inkambi ya Kirama niho habarizwaga Ishuri rikuru rya gisilikare ESM,wakwibaza bene ibi bikorwa niba biba mu nkambi y’impunzi,impunzi zitanga amapeti,zigira urwego rw’ubutasi n’ibindi.
FDLR byo ubwa byo bivuze iki?
FDLR mu magambo arambuye ni urugaga rugamije kubohora abanyarwandaThe Democratic Forces for the Liberation of Rwanda,washinzwe mu mwaka wa 2000 na Dr.Ignace Murwanashyaka uherutse gupfa,uyu mutwe ukaba mbere warabanje kwitwa ALIR ,ikagira n’umutwe w’ingabo FOCA,ziyobowe n’Umugaba mukuru wazo Gen.Ntawunguka Pacifique ukaba ugizwe n’abahoze ari ingabo za EX FAR ku butegetsi bwa Habyarimana Juvenal benshi mu bawugize baregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.
Kuba Ingabo za FARDC zibatera n’uko zifite inshingano zo kurengera ubusugire bwazo ni nacyo zarahiriye,nta musilikare n’umwe ku isi ushobora kwihanganira uwari wese waza agafata abaturage bugwate ashinzwe kurinda,akabasoresha akabahingishya icyo gisilikare cy’igihugu ngo kibirebere,bamwe mu babarizwa mu cyiswe opozisiyo bakunze kwifashisha imbuga nkoranyambaga bakisekera Gen.Byiringiro bamubaza impanvu ahora atabaza nk’akana kandi afite ,ingabo,imbunda amasasu n’amafaranga y’imisanzu n’ayo asoresha ngo nibatabare impunzi,ndetse bamwe bakaba basanga FDLR itakiri umutwe w’inyeshyamba cyangwa Opozisiyo ahubwo warabaye ikompanyi y’ubucuruzi yitwaje intwaro,kuko kugeza ubu benshi barambiwe bariya basaza ba Byiringiro Powete n’abandi banyunyuza imitsi y’abasore gusa.
Abasesenguzi mu bya Politiki ya Congo basanga igihe kigeze ngo FDLR imese kamwe kuko mu myaka 22 imaze irwana ntakirayikundira yagombye kurambika intwaro hasi,abandi bati amazi si yayandi iyo iza kuba irafata igihugu,yagombaga kubikora mbere itaracikamo ibice ngo havemo za RUD URUNANA,CNRD UBWIYUNGE na FPP,icyo gihe yari kw’ibere ishigikiwe n’ibihugu byinshi ndetse na Leta ya Joseph Kabila bityo bagasanga kwirirwa itabaza ari ukurashya imigeri kuko impunzi zitwaje AK 47 zifite aba Jenerali ntizibaho kandi hariya hose ivuga nta nkambi za HCR zihari kuko ariyo ifite impunzi mu nshingano.
Ese imbaraga FARDC iri gukoresha izikura hehe?
ubwo yarimo yiyamamaza ahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Etienne Kisekedi Kilombo ndetse akaza kuyatsinda yari yarijeje abaturage ko icyo azashyira imbere ari ukurandura imitwe yitwaje intwaro ndetse no mu ngengo y’imari,umutekano wahariwe amafaranga menshi ndetse anazamura imishahara y’abasilikare,ibikoresho bigezweho,avugurura inzego z’ubutasi,si icyo gusa yakoze habaye impinduka mu gisilikare aho wasangaga umusilikare amaze imyaka itanu ayoboye akarere runaka yarabaye inshuti n’inyeshyamba kugeza ubwo bazigurishyaga ibikoresho n’imyambaro bene abo basilikare barahamwe abandi bajyanywa kure.
Ibi byose bikaba byaratumye haba impinduka mu gisilikare,haza n’akarushyo k’ishyirwaho ry’umutwe udasanzwe watorejwe muri Isiraheri wiswe HIBOU SPECIAL FORCE wahawe inshingano zikomeye zo kurandura iyi mitwe,aya mavugurura yose akaba yaragiye atanga umusaruro utarigeze ubaho,ndetse ubu Leta ya Congo ikaba iri kuza mu myanya y’imbere mu bihugu by’Afurika bifite ,igisoda cyihagazeho ndetse n’ibikoresho bikomeye.
Mwizerwa Ally