Ifatwa rya Paul Rusesabagina risize akadomo ku isenyuka ry’Ihuriro MRCD UBUMWE ndetse n’Inyeshyamba za FLN
Hasize iminsi urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwerekanye Paul Rusesabagina uri mu bashinze impuzamashyaka MRCD UBUMWE n’umutwe w’Inyeshyamba FLN ndetse akanabihagararira,mu gihe FLN yagabaga ibitero muri Nyungwe ndetse na Nyabimata ho mu Karere ka Nyaruguru.
Ubwo impuzamashyaka MRCD UBUMWE yavukaga yari igizwe n’amashyaka :RRM ya Nsabimana Sankara,PDR IHUMURE rya Paul Rusesabagina,RDI RWANDANZIZA ya Twagiramungu Faustin na CNRD UBWIYUNGE ya Gen.Wilson Irategeka,ari nawe wari ufite inyeshyamba zigera muri 600,yatorokanye ubwo yavaga muri FDLR aho yari ayibereye Umunyamabanga mukuru.
Isenyuka rya RRM yashinzwe na Sankara
Duhereye kuri RRM yari igizwe n’abantu 12,bane barimo Kazigaba Andre na Noble Mrara barirukanwe,abandi bane basezera k’ubushake kubera akavuyo kari muri RRM yaje gusigaramo Nsabimana Sankara,Nsengimana Herman Kwihangana Pacifique na Nahimana Straton,Sankara akimara gufatwa iri shyaka ntiryongeye kubaho.
Isenyuka rya CNRD UBWIYUNGE rya Gen Wilson Irategeka Rumbago
Ubwo habaga ibitero simusiga ahitwa Kalehe ho mu Ntara ya Kivu y’amajyepfo byagabwe n’Ingabo za Congo FARDC kuri CNRD Ubwiyunge,abarwanyi bagera kuri 90% barishwe abandi barafatwa bacyurwa mu Rwanda,uyu mutwe ukaba warapfushije 60% by’aba ofisiye bakuru mu cyo bitaga Etamajoro y’igisilikare cya FLN,ndetse na Gen Wilson aricwa,kubari bafite ipeti rya Jenerali harokotse uwitwa Jenerali Antoine Jeva watorokanye abarwanyi 30,undi wasigaye n’uwitwa Habimana Hamada wari mu ntera ya Km 200 uvuye I Kalehe.
Kuva aho Gen Wilson apfiriye Gen Jeva na Gen Hamada bananiwe kunvikana,kuhazaza ha FLN ndetse bamwe mu barwanyi bacitse ku icumu bakomeje kugenda basubira muri FDLR,abandi bakitura mu ngabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO bagacyurwa mu Rwanda ,byaje guhuhuka kandi aho ishyaka CNRD UBWIYUNGE ryirukaniwe mu mpuzamashyaka MRCD UBUMWE,Gen Jeva Antoine nawe agasaba ko iri ihuriro ritagomba kuzongera kuvuga ko rifite ingabo za FLN kuko abarwanyi ari aba CNRD UBWIYUNGE.
PDR IHUMURE na RDI RWANDANZIZA
Mu bucukumbuzi bwakozwe na Rwandatribune.com buremeza ko PDR IHUMURE itagiraga na Komite nyobozi ihamye y’ishyaka ,ko ari izina riba kuri murandasi ubundi rikagenda mu ikoti rya Rusesabagina,mu kwezi gushize kandi Paul Rusesabagina akaba yari atagicana uwaka na Twagiramungu Faustin aho yamushinjaga ko atagira ibanga ry’akazi ko ibyo bavuganye birara mu itangazamakuru,si Paul Rusesabagina gusa washinjaga Twagiramungu Rukokoma kutagira ibanga Gen Jeva Antoine uvuga ko ubu ariwe ukuriye FLN,mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yashinje abo bagabo bombi ko nta banga bagira.
Uhereye ku mashyaka yari agize MRCD UBUMWE,iryapfaga gukanyakanya ni CNRD UBWIYUNGE kuko ariyo yari ifite abarwanyi yavanye muri FDLR ikaba yarirukanywe,ikindi Paul Rusesabagina na Nsabimana Sankara nibo bakusanyaga inkunga yo gufasha aba barwanyi bose bari gukurikiranwa n’ubutabera bityo uyu mutwe ukaba udashobora kubaho nta mikoro.
Ishyaka RRM ya Sankara riheruka kubaho uwarishinze ataratabwa muri yombi,ibibazo byose birerekana ko iri Ihuriro ritakiriho,kandi si ubwambere bene ayo mahuriro asenyutse kuko FCLR UBUMWE ryari rihuje(FDLR,RDI RWANDANZIZA na PS IMBERAKURI uruhande rwa Me.Bernard Ntaganda)naryo ntiryamaze kabiri hasize imyaka 6 isenyutse ikaba yaribagiranye,bamwe bapfa imyanya n’amafaranga.
Mwizerwa Ally