Mu kwezi kwa nyakanga 1948 Minisitiri w’intebe wa Isiraheri David Ben Guriyo ari nawe Minisitiri w’intebe wa mbere wayoboye Isiraheri mu biro bye I Telavive yakiriye Bwana LOVEN SHILOWA abo bakoranaga mu nzego zo hejuru mu butegetsi n’igisirikare , uyu Loven yari umwe mu bantu bakomeye cyane muri Leta nshya anashinzwe ibikorwa byihariye by’ubutasi no gukusanya amakuru yafasha Isiraheri gutsinsura umwanzi.
Abari mu cyumba cy’inama mu inzu y’ikuzimu babanje kwemeranya bose yuko amakuru babona y’urugamba adahagije ngo igisirikare kibashe kwihagararaho gihangane n’umwanzi burundu , icyifuzo cya Isiraheli kwari uguhabura umwanzi ku buryo atazongera gutekereza kugaba ibitero ku marembo ya Isiraheli n’umunsi wa rimwe.
Ubutasi bwariho bwarakoraga yego ariko ntabwo bwakusanyaga amakuru ahagije , bwari ubutasi bukorera imbere mu gisirikare gusa., iyo minsi ariko David Ben Guriyo wari inshabwenge cyane mu bijyanye no gushinga Leta nshya yabonaga ko intambara hagati ya Isiraheri n’umuturanyi wayo Palestine zitazigera zihoshya n’umunsi wa rimwe .
ntakindi cyagombaga gukurikiraho uretse gushinga ikigo karahabutaka cya rurangiza gishinzwe gutata no gukusanya amakuru adasanzwe adafitwe nundi muntu uwariwe wese mu bantu bagerageza kugira imigambi y’intambara mu gace Isiraheli yari iherereyemo, Isiraheli yagombaga kugira ubudahangarwa mu kugira amakuru ahagije k’umwanzi wayo,ataragombaga kugirwa nundi uwari we wese kw’isi.
Hashinzwe ikigo kandi gisa n’igifite amashami atatu, ishami cyangwa se urwego rwa mbere bwari ubutasi bw’imbere mu gihugu, ishami rya kabiri bwari ubutasi bwa gisirikare naho urwego rwa nyuma ari narwo ruhambaye kurusha izindi rwari urwego rwo gukusanya amakuru no gukora ibikorwa bidasanzwe bita special oparations hanze y’imipaka ya Isiraheli.
Izi nzego zimajije kwemezwa muri iyi nama, zarashinzwe, kuwa 13 ukuboza 1949 zahuriye mu kigo kimwe cyahoze kifuzwa na David Ben Guriyo bagiha izina institut pour le renseignement et des operations Special bisobanuye ikigo cy’ubutasi n’ibikorwa bidasanzwe aricyo MOSSAD.
Impamvu wumva iri jambo MOSSAD atari impine y’amagambo yaba icyongereza cyangwa igifaransa nkuko byanditse ni uko MOSSAD ari jambo rihinnye ariko rivuye mu magambo y’Ikiyahudi,gukoresha amagambo y’ikiyahudi menshi mu nzego z’ubutasi n’igisirikare byari iturufu rikomeye kuri aba bayahudi batifuzaga ko umwanzi azamenya ikivugwa.
Iki kigo gishingwa cyari gifite intego igira iti:”uzajye gusembura intambara ufite inama z’ubwenge.” ni ijambo riri muri Bibiriya imigani igice cya 24 no mu murongo wa 6, Iyi ntego ariko yaje guhindurwa nyuma,
ihindurwa igira iti:”aho abayobora b’ubwenge batari abantu baragwa . ariko aho abajyanama bagwiriye haba amahoro.” Iyi nayo ni intego iri muri Bibiliya MOSSAD igenderaho mu migani igice cya 11 umurongo wa 14. Nyuma yaho MOSSAD ishinzwe yakoze ibikorwa by’intagereranywa bidashobora kwiyumvishwa n’umuntu uwariwe wese bituma umubumbe wose wemera ko iki kigo ari kimwe mu bigo by’ubutasi bikomeye cyane kw’isi ahubwo niba atari icya mbere.
Iyo bibaye ngombwa kwica umwanzi wa Isiraheli MOSSAD irabikora, iyo bibaye ngombwa ko Isiraheli ihiga bukware kandi vuba abakekwaho gukora ibyaha muri Isiraheli irabikora, mu kanya nkako guhumbya MOSSAD iba yamajije kugenzura ahantu umwazi wayo aherereye. Ihame rya MOSSAD ni ukudatsindwa na rimwe nubwo igikorwa cyamara imyaka myinshi, Ubutaha tuzabagezaho zimwe mu ngero zifatika z’ibikorwa by’indashikirwa byagezweho na MOSSAD .
HATEGEKIMANA Claude