Intebe y’Ubuvugizi bw’inyeshyamba za FLN yabereye akabuno kabi abari abavugizi ba FLN
Kuwa 28 z’ukwezi Nzeri 2017 nibwo umusore witwa Nsabimana Callixte Sankara yugambye ko yashinze ishyaka rya RRM(Rwanda revolution mouvment),afatanyije na Noble Marara ndetse na Kazigaba Andrew,nyuma yaho nibwo havutse ihuriro MRCD rikuriwe na Paul Rusesabagina,ir’ihuriro ryari ririmo umutwe wa CNRD ubwiyunge ryiyomoye kuri FDLR nk’umunyamuryango,CNRD yahise ishyira igisilikare cyayo mu maboko ya MRCD gihabwa izina rya FLN, gihabwa Umuvugizi wacyo witwaga Kapiteni Rebero Philip.
Uyu Capt Rebero Philip ntiyahatinze kuko yamaze amezi atatu yicwa n’imbonerakure ku mabwiriza ya Gen.Ndirakobuca uzwi nka Ndakugarika mu ngabo z’uBurundi ,icyo yahowe nuko yaba yaritwaye nabi mu gitero imbonerakure zifatanije na FLN cyagombaga gutera I Rusizi biza kumenyekana,uyu Kapiteni Rebero yishwe kuwa 28 Nzeri 2018 intumbi ye yasanzwe ahitwa kwa Munyarwanda mu cyibitoki ahakorerwaga inaba z’abashaka guhungabanya umutekano w’uRwanda.
Kuwa 01 z’ukwezi kwa karindwi nibwo hunvikanye igitero cyibasiye Akarere ka Nyaruguru mu murenge wa Nyabimata,iki gitero cyahitanye inzirakarengane z’abaturage nsdetse barasahurwa,imodoka ya Gitifu w’umurenge iratwikwa nyuma yaho umusore wahoze akuriye urubyiruko rwa RNC witwa Nsabimana Callixte Sankara yahise yiyambika ipeti rya Majoro ndetse anavuga ko ariwe muvugizi wa FLN,ko inyeshyamba ayoboye arizo zagabye ibyo bitero.
Kuwa 30/04/2019 Leta y’urwanda yeruye k’umugaragaro ko yataye muri yombi Umuvugizi wa FLN Maj Nsabimana Callixte Sankara,kandi ko agiye gushikirizwa ubutabera.
Kuwa 06/04/2019 Impuzamashyaka MRCD yasize ahagaragara itangazo ko Capt Nsengimana Herman ariwe usimbujwe Majoro Sankara maze uwo mwana w’umusore arivuga arivovota dore ko atahwemaga kwifotoza afite imbunda ikomeye ya mashinigan.
Kandi ko ubutegetsi bwa FPR arikububarira ku mitwe y’intoki mu nkuru y’ubusize Rwandatribune.com yasohoye inkuru yerekanaga ko uyu Nsengimana Herman yaramaze kwigana invugo n’ingendo nk’iya cya kihebe cyari gikuriye ISIS cyitwa ABOUBA AL BAGDADI cyaje kwicwa na America
Dore ko ababanaga nawe bavuze arinze afatwa atararasa n’isasu na rimwe yatawe muriyombi n’inyeshyamba za MAI MAI MUTOMBOKI zirwanisha amacumu n’imihoro,i.bikabyo bye muzabyunva kuri nkuru zacu zica kuri Rwandatribune Tv.
Iyo ukurikiranye amateka y’aba bavugizi usanga kenshi gufatwa nk’ubushwiriri biterwa n’ubunararibonye buke mu bya gisilikare baba bafite nk’igihe Sankara yagirwaga umuvugizi yaravuye kwiga imbunda bahigisha inkwavu n’inyemera muri Suwazirandi ubu ni Iswatini bivugwa ko Kazigaba Andre uba muri Mozambike ariwe wari wamwishuriye amafaranga y’ishuri.
Sankara wari uvuye kwiga imbunda z’umuhigo yahise yiha ipeti rya Majoro ndetse aba Umuvugizi w’ingabo atazi no gutera gerenade.
Nsengimana Herman wari ufite ikarita y’ubuhunzi mu nkambi ya Nakivale akaba ari umuvandimwe wa Niyomugabo Gerard dore ko gufata imbunda yavugaga ko agiye kumuhorera yinjiye muri FLN.
Hakaba hari hasize amezi abiri Sankara abaye Umuvugizi wa FLN ,uyu Herman akaba yarafashijwe n’umwe munyeshyamba za RUD URUNANA yabashije kuva muri iyi nkambi ya Nakivale yoherezwa I Faringa muri Kivu y’amajyepfo.
usibye amashuri y’inderabarezi Normale primaire yari afiteyongerwe amasomo yo kurasa imbunda nto mu gihe cy’ukwezi ahita ahabwa ipeti rya Kapiteni, nyuma y’ukundi kwezi agirwa Umuvugizi w’inyeshyamba k’uburyo niyo wunvaga atanga ibiganiro kuri Radio wunvaga arumuntu usobanura ibyo atazi.
Abantu bakomeje kwibaza iby’iyi ntebe abavugizi b’izi nyeshyamba batamara kabiri bagasanga ari inyamwaku.
Hakomeje kwibaza noneho umukandida RRM ishobora kongera gutanga dore ko MRCD ishingwa hemejwe ko ishyaka rya RRM rizajya ritanga umukandida ku mwanya w’Umuvugizi w’ingabo aho Herman Nsengimana afatiwe Twagiramungu Fasutin niwe urikubyivurugutamo rimwe akita inyeshyamba impunzi kandi Leta ya Congo yarerekanye zimwe mu ntwaro ndetse bakaba babyiyemerera mu buhamya batanze.
Mwizerwa Ally