Jenerali Jeva wa FLN arihe?
Mu nkuru y’ubusize Rwandatribune.com yasohoye inkuru yavugaga ko Gen.Hakizimana Antoine alias Jeva ko yatawe muri yombi n’inyeshyamba za Mai Mai Raila Mutomboki, https://rwandatribune.com/blog/2019/12/12/breaking-newsmai-raila-mutomboki-imaze-guta-muri-yombi-gen-jeva-wa-fln-nabarwanyi-60/,bikaba byaraberye ahitwa Kamituga werekeza muri Itombwe ayo makuruyavugaga ko Jenerali Jeva yari kumwe n’abarwanyi 60 ndetse n’Umuvugizi wa FLN Capt.Nsingimana Herman.
Amakuru agera kuri Rwandatribune.com,yemeza ko Gen.Jeva yabashije gutoroka abo barwanyi ariko akaba yarihengekanye umwe mu bari bamushoreye akamupfunda ibihumbi 5000$,akamutorokesha dore ko ngo yari afite igikomere kidakanganye.
Mu kiganiro aherutse kugirana na Rwandatribune.com Umuyobozi mukuru w’ubwoko bw’Abanyendu Bwana Kyalangalilwa avuga ko abaturage biboneye n’amaso Gen.Jeva mu murongo w’inyeshyamba zerekezaga mu gace ka Kasika.
Ibi ariko bikaba bihabanye n’amakuru ikinyamakuru cyacu gikesha Radio maenderewo ikorera muri Fizi avuga ko Jenerali Jeva yaba yaranyuze mu bice bya Hewa Bola yerekeza muri ahitwa Kirembwe akaba yari hamwe n’abasilikare 60 ba FLN ndetse akaba yari hamwe n’umugore wa Gen.Wilson Irategeka amakuru akavuga ko abamubonye yari afite uruguma ku maboko ndetse bya byuma yagendanaga by’ikoranabuhanga na za Telefone ntabyo yaba agifite kuko yabitaye iKalehe igihe yahungaga.
Umwe mu barwanyi bahoze muri FLN ubu akaba ari iMutobo avuga ko Gen.Jeva yaba akiriho kandi yerekeje iKirembwe gusa uyu murwanyi ahamya ko umugore wa Gen.Jeva yatahutse akaba ari mu nkambi ya Nyarushishi.
Mwizerwa Ally