Mu cyumweru gitaha byitezwe ko ingabo za Kenya zizagera mu Busasirazuba bwa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu nama n’itangazamakuru ku wa 21 Mata 2021 Perezida Felix Tshisekedi ari kumwe na Mugenzi we wa Kenya Uhuru Kenyata i Kinshasa, yavuze ko ingabo za Kenya zigiye kuza mu Burasizaba bwa RD Congo gutera ingabo mu bitugu ingabo za FARDC muri Gahunda yo ku rwanya , guhashya no kurandura burundu ibikorwa by’iterabwoba bikorwa n’imitwe y’inyeshyamba yitwaje intwaro imaze igihe igungabanya umutekano muri ako gace k’Uburasirazuba bwa DRC Congo.
Germain Owomo umuhanga akaba n’umusesenguzi mu bya politiki yo muri Afurika yo hagati yunzemo avuga ko amabi yose akorwa n’imitwe yitwaje intwaro muri Kivu y’Amajyaruguru afitanye isano ,n’iterabwoba ndetse ko bagomba kureba imitwe yose yitwaje intwaro nta numwe usigaye kugirango ikibazo nyirizi cyo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kirangire.
Gusa ku rundi ruhande Germain Owomo avuga ko kuza kw’izi ngabo za Kenya muri Repuuilika iharanira demokarasi ya Congo bije nyuma yaho n’ubusanzwe ingabo za Kenya zimaze imyaka myinshi ziri mu ntambara yo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Al Shababu umwe mu mitwe y’iterabwoba ikomeye muri Afurika.
Gusa bamwe mu bakurikiranira hafi ikibazo cyo mu Busasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bavuga ko ibi bishobora kuzateza ikindi kibazo dore ko ubusanzwe hari n’indi Burigade y’ingabo igizwe n’abasirikare batandukanye baturutse mu Karere.
Owondo akomeza avuga ko kuza kw’izi ngabo bitunguranye bisa nkaho ntacyo igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kizabyungukiramo kuko ngo bitabanje kumvikanwaho n’imiryango mpuzamanga n’ibihugu byo mu Karere bisanzwe bifite ingabo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Ati:” izi Ngabo za Kenya zizanye iki kirenzeho? byakozwe bite?
Akomeza avuga ko byaba bigoye kudatekereza ko ibi bisa nk’ideni Perezida Tshisekedi ari kwishyura abayobozi bamufashije kugera ku butegetsi.
ngo ni mugihe kandi hari izindi ngabo z’amahanga mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo i Beni ariko ugansanga nta gihinduka.
Kuri we ngo n’ubusanzwe ingabo za Kenya kugeza magingo aya ntizirabasha kurandura umutwe w’iterabwoba wa Al Shaba uhora ugaba ibitero by’iterabwoba ku butaka bwa Kenya ndetse ngo ukaba warangirije ibikorwa by’ubukerarundo by’icyo Gihugu.
Owomo akomeza yongera hook kurwanya iterabwoba mu Karere, bisaba ubufatanye busesuye n’ibihugu byose byo mu Karere aho kuba ubwumvikane hagati y’ibihu bibiri ukwabyo .
Nkuko Owomo akomeza abivuga ngo ku rutonde mpuzamahanga rwakozwe na Global fire power mu mwaka wa 2020 rugena ingabo zikomeye muri Afurika igihugu cya Kenya ntikiri mu 10 bya mbere kuko kiri ku mwanya wa 12 mu gihe Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ifata umwanya wa 8 ngo ku bwibyo kwitabaza izo ngabo bitabanje gushishozwa ho neza bishingiye ku buhanga n’amayeri ya gisirikare.
Akomeza avuga ko n’ubusanzwe mu bushakashatsi bwakozwe n’abakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga bwagaragaje kudashira amakenga ingabo za Kenya ngo nubwo zivuga ko zirwanya Umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab ngo zishobora kuba zikorana bya hafi n’uyu mutwe mu rwego rwo kwikorera ubucuruzi bwinjiza akayabo.
Akomeza avuga ko ubusesenguzi bugaragaza ko umutungo kamere mu burasirazuba bwa Congo ariwo utumye zino ngabo za Kenya zijya no muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo zitwaje k’urwanya imitwe y’iterabwoba Mucyo yise ” The War on Terror as a Business” bishatse kuvuga ‘ intambara y’iterabwoba nk’Ubucuruzi”.
Hategekimana Claude