Ubucukumbuzi:Sobanukirwa FDLR/FOCA Amwe mu mashyiga atatu ayishingiyeho n’imikorere yayo iteretseho.
Rwanda tribune.com ikomeje kubagezaho amakuru acukumbuye k’Umutwe wa FDLR umaze imyaka myinshi mu mashyama ubsanzwe FDLR ni umutwe ugizwe n’inzego eshatu z’ibanze bafata nk ‘amashyiga ayigize urwego ruza kumwanya wa mbere n’urwego ruhagarariye amasengesho ruyoborwa na Sylevstre NINDABAHIZI wungirijwe na Moise uba mu birindiro bikuru bya FDLR bizwi nk’iPARIS ya Tongo muri Teritware ya Nyamuragira naho urwego rwa kabiri Secretaraire Executif iyoborwa na Mbarushimana Callixte uba mu Budage akaba akurikiranyweho ibyaha by’intambara n’ubutabera bw’icyo gihugu ikagira Komisariya y’abari n’abategarugori AFERWAR-DUTERIMBERE ikuriwe na Mukarugomwa Tasiyana zikurikiranwa na Gen.Byiringiro Victor uba I Paris muri Nyamuragira muri Gurupoma ya Tongo
Urwego rwa gatatu n’urwa gisirikare bita Foca Abacunguzi iri rubarizwa I Makomarehe ariho naho Gen.Mudacumura yabaga ndetse kandi ni naho Omega aba ibibirindiro bikaba birinzwe na Batayo CRAP(Commandos de renseignement et d’action dans la profondeur).
Muri aya mashyiga atatu FDLR ishingiyeho turagaruka cyane ku ryambere ariryo iry’abanyamasengesho imikorere yaryo nababa barigize
Iri shami bo bakunda kwita ishyiga rikomeye abaribayemo bavuga kwariryo uyu mutwe wose wishyingikiriza kuko ngo abayobozo bose babanza kunyurayo Sano Ernest(izina twamuhibye kumpamvu z’umutekano we) ni umwe mu babaga muri izi gurupe zisenga avuga ko yabaga mu ihuriro ry’Abizeyimana avuga ko yamazemo imyaka myinshi aba muri iyo gurupe ikuriwe na Ndindabahizi Sylvestre yagize ati “ habamo Gurupe isenga ibikomeye abashinzwe ubutumwa hakabaho n’abasenga bisanzwe ,hanyuma rero ukuntu twasengaga buri muntu yajyaga mu gikundi abarizwamo hanyuma b’abahanuzi bajyaga ahantu habo.
Nyuma y’amasengesho bakazana ibyo beretswe gusa iyo wabirebaga wabonaga aribyo bigira kuko iyo bajyaga guhura n’abayobozi abantu bose bahanuraga babaga baratoranyijwe n’abayobozi kandi ugasanga arabavuga rikijyana,muri FDLR kandi ukabona ko bateguwe koko, ikindi cyatumye tubona ko batubeshyaga nuko hari nkibyo babaga bahanuye ninabyo byashyirwaga imbere mu manama akomeye noneho ubwo butumwa buhimbano akaba ari nabwo bifashisha mu gushishikariza abaturage batari bahari bakemera ko aribyo koko Imana yavuze”
Ikindi akomeza avuga ko icyatumye ataha nuko bahoraga babizeza ibintu ntibibe nkurugero hari igihe batubwiraga ngo tuzataha nko muri 2016 kuri Bonane yahoo, tuzataha ntitwaha haragera batwizeza ko muri 2018 nabwo kuri Bonane yaho ntibyaba kandi aho hose babaga
batubwira ko ariko Imana yavuze ko itanze igihugu cy’uRwanda ko icyambuye ubutegetsi bwa RPF ikabuha FDLR ku buryo wasangaga na Ministeri ndetse na Prezidanse baramaze kubigabana, bakabitwizeza
pe.
nyuma tuza kubona ari imitwe y’abayobozi bari kudushyiraho mfata umwanzuro wo kubacika ndataha.
Jean claude nawe yagize ati “buri muyobozi hariya agira gurupe ye isenga aba akorana nayo nubwo bavuga ngo hari amashyiga atatu mubyukuri ishyiga rya politike n’iry’amasengeso ushatse wabihuza kuko izo gurupe mubyukuri zikorana.
Kuko ikintu ushaka kubwira abasirikare kugirango bacyumve abanza kukinyuza kubanyamasengesho kugirango bacyumwe ndatanga nkurugero nka gurupe ya etat majoro Col.Majyambere akiriho atari yafatwa bigeze kugira ikibazo cya Mushumba(ukuriye amasengesho) amaze kuzana umugore kandi bitemewe biba ikibazo cyo gutora undi hanyuma bajya kubyinjiza muri Gurupe yo kwa Gen bde Busogo bamubwira ko bagomba kuza gutanga ubutumwa ko Imana yavuze ko uriya Mushumba wamaze kurongora ko agomba kuvaho agatanga gurupe ikayoborwa n’undi .
ukuntu twabimenye uyobora gurupe yo kwa Gen bde Busogo yaje kubyanga ababwira ko bahaze ibihimbahimbano avuga ko bitazabahira bakomeje kubeshyera Imana aza kubyanga maze bijya hanze turabimenya”
Akomeza atanga n’urundi rugero nkuwari Mushyumba waho bitaga muri Yezu ntunsige ariko yaje gutaha aza ino aha mu Rwanda ariko yasize abakobwa barenze bane ateye inda
Mu gihe abanyapolitiki bo muri FDLR bifuza kugira ibyo bageza kubasilikare kugirango ubutumwa bwihute bandika udupapuro bakatwohereza mu rwego rw’amasengesho bagahanura nyuma nibwo inama ziteranaUmubanuzi mukuru cyangwa Mushumba noneho agahindira umushyitsi imbere y’Ubuyobozi bukuru bw’ingabondetse akageraho yitura hasi akavuga ibyo Imana yamubwiye byose tubibutse ko aribiba byateguwe n’Abanyapolitike kenshibikorwa mu rwego rwokongerera abasilikare morale noneho nabo bakemera ko bazataha koko.
Yanditswe na UWIMANA Joselyne