Ubidage bwageneye u Rwanda miliyari 90 z’amafaranga y’u Rwanda (hafi miliyoni 93 z’amadolari) yo gukoresha muri gahunda nyinshi zigamije kuzamura urwego rw’iterambere ry’igihugu.
Iyi nkunga ni imbuto y’amasezerano yashyizweho umukono ku ya 12 Mata umwaka ushize hagati ya Minisitiri w’imari w’u Rwanda, Dr. Uzziel Ndagijimana, na Dr. Thomas Kurz, Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda.
Kwegereza abaturage ubuyobozi, imiyoborere myiza, kuzamura ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, n’amahugurwa y’imyuga ni byo bikorwa bizibandwaho mu ikoreshwa ry’iyi nkunga.
Amasezerano hagati y’u Rwanda n’Ubudage harimo n’inkunga y’Ibikoresho bizashyikirizwa guverinoma binyuze mu kigo cy’iterambere cy’Ubudage KfW n’umushinga nterankunga w’Abadage GIZ.
Muri iyi gahunda hagaragara ko KfW izatanga hafi miliyoni 70 z’amadolari yo gushyigikira amahugurwa ya tekiniki n’imyuga, guteza imbere imishinga mito n’iciriritse, ibyoherezwa mu mahanga, ishoramari mu bidukikije n’Ikoranabuhanga mu gihe GIZ izakoresha miliyoni zisaga 22 z’amadolari yo gushyigikira kwegereza ubuyobozi abaturage n’imiyoborere myiza, gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi.
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Dr.Uzziel Ndagijimana yagize ati: “Iyi nkunga ije mu gihe gikomeye bitewe n’ingaruka Covid-19 yagize ku iterambere ry’imibereho n’ubukungu. Dutegereje kuzahura ibi bice by’ingenzi bijyanye na na gahunda y’igihugu cyacu y’impinduramatwara mu bukungu. Turashimira Ubudage ku bufatanye bukomeye cyane cyane mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19”
Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda Dr Thomas Kurz yagize ati: “Ubudage bwiyemeje gushyigikira u Rwanda mu nzira yo kuzahura ubukungu no gushyira mu bikorwa gahunda z’ubukungu zikubiye muri NST 1 kugira ngo rugere kuntego z’ikinyejana rwihaye kandi ntawe usigaye inyuma”.