Nyuma ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ubufaransa, Ububirigi n’Ibindi bihugu bikomeye ku Isi, igihugu cy’Ubudage nacyo cyasabye u Rwanda guhagarika inkunga rutera umutwe wa M23.
Ibi ,ni ibikubiye mu itangazo ryo ku munsi wejo tariki ya 22 Ukuboza 2022, ryashizwe hanze na Christoph Retzalff, umuyobozi mushya w’Ibiro bishinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubudage .
Muri iri tangazo, Ubudage bwasabye u Rwanda guhagarika inkunga rutera Umutwe wa M23 no kugira uruhare rufatika mu gushaka igisubizo cyihuse mu rwego rwo guhagarika imirwano .
Bwanasabye kandi umutwe wa M23, gushyira Intwaro hasi no kuva mu bice wigaruriye, kugirango hatangire inzira y’ibiganiro, mu rwego rwo gushakira hamwe igisubizo kirambye ku makimbirane uyu mutwe ufitanye n’Ubutegetsi bwa DRC.
Hashize iminsi ibihugu bikomeye n’imiryango mpuzamahanga itandukanye, basohora amatangazo ashinja u Rwanda gutera inkunga Umutwe wa M23 ,ari nako barusaba guhagarika iyo nkunga.
k’urundi ruhande,u Rwanda ntirwahemye kugaragaza ko nta nkunga rutera Umutwe wa M23, ndetse ko ibibazo by’Abanyekongo bitagomba kwikorezwa u Rwanda.