Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa mbere mu murwa mukuru Berlin, Jens Spahn yagize ati: “Mu mpera y’iki gihe cy’ubukonje bwinshi buri muntu wese mu Budage azaba yarakingiwe, yarakize cyangwa yarapfuye”.
Ubudage buhanganye n’inkubiri ya kane y’ubwandu bwa coronavirus. Abanduye barimo kwiyongera byihuse kandi n’ibitaro byinshi byamaze kuzura.
Ni kimwe mu bihugu byo mu Burayi bw’uburengerazuba bifite igipimo kiri hasi cyane cy’abamaze gukingirwa, 68% ni bo bamaze gukingirwa byuzuye mu Budage.
Ikigero cy’ubwandu mu Budage ni cyo cya mbere kiri hejuru cyane bugize kuva iki cyorezo cyatangira.
Inzobere mu buvuzi zaburiye ko iyi nkubiri ishobora kuba iya mbere mbi cyane ibayeho muri iki gihugu kugeza ubu.
Mu masaha arenga 24 ashize, handuye abashya 30,643 – barengaho 7,000 ku bo mu cyumweru gishize. Iki kigero cy’ubwandu ni kimwe mu biri hejuru cyane ku isi.
Hitezwe gushyirwaho ingamba zikaze kurushaho zizatuma abantu batakingiwe bangirwa kugera ahantu hamwe na hamwe, ndetse n’amwe mu masoko (isoko) azwi cyane yo mu Budage acururizwaho ibijyanye n’umunsi mukuru wa Noheli yakuweho.
Bwana Spahn yavuze ko adashyigikiye ko gufata inkingo za Covid bigirwa itegeko, ariko ko kwikingiza ari “inshingano ijyanye no gushyira mu gaciro” kuko igira ingaruka ku bandi bantu.
Yagize ati: “Ubwisanzure buvuze gufata inshingano, kandi hari inshingano ku muryango mugari [sosiyete] yo gukingirwa”.
Uyu Minisitiri w’ubuzima yavuze ko ubwoko bwa Covid yihinduranyije bwandura cyane bwa Delta ari bwo burimo gutera ubu bwandu bwinshi mu gihugu, kandi ko “uwo ari we wese udakingiwe, mu mezi macyeya ari imbere, azandura cyangwa abure ubwirinzi”.
Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru, Bwana Spahn yanamamaje urukingo rwa Moderna rukorerwa muri Amerika, avuga ko ari agahebuzo mu nkingo, mu gihe hari ibyago ko umubare munini w’abacyeneye urukingo rukorerwa mu Budage rwa Pfizer/BioNTech ushobora gutuma ruba rucye cyane mu bubiko.
Yaburiye ko doze zigera kuri miliyoni 16 z’urukingo rwa Moderna zishobora guta agaciro mu mezi macyeya ari imbere mu gihe zaba zidakoreshejwe.
Ubudage bwiteze ko bitarenze mu mpera y’iki cyumweru umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) wemeza inkingo ku bana bafite kuva ku myaka itanu kugeza kuri 11.
Kuva iki cyorezo cyatangira, mu Budage abantu barenga 99,000 bamaze gupfa, naho abarenga miliyoni 5.4 banduye Covid-19.