Repubulika ya mbere yari iyobowe na Perezida Grégoire Kayibanda n’ Ishyaka rye MDR Parimehutu yavutse mu macakubiri n’imikorere mibi.
Perezida Grégoire Kayibanda na MDR Parimehutu bakimara kujya k’ubutegetsi bimakaje politiki y’ivangura rishingiye ku moko , uturere n’ibindi utarondora byose byashingiraga ku ngengabitekerezo ya giparimehutu.
Imvururu zatangijwe n’abambari ba MDR Parimehutu mu mwaka wa 1959 byatumye igice kimwe cy’Abanyarwanda bahunga igihugu bajya mu bihugu bikikije uRwanda nk’u Burundi , Uganda, Kongo na Tanzaniya
Perezida Grégoire Kayibanda na MDR Permehutu ye bakomeje gushiraho amananiza banga ko impunzi zari zarahunze ubwicanyi bw’Abaparimehutu zitaha.
Ibi byatumye mu bihe bitandukanye hagati y’imyaka ya 1961-1968 abasore b’Abanyarwanda biswe ” Inyenzi ” bahitamo gutera ibitero mu Rwanda bava mu bihugu bari barahungiyemo n’ubwo ntacyo byaje kugeraho.
Mu bitero byiswe iby’Inyenzi , aba basore bari bagamije kurwanya ubutegetsi bw’Abaparimehutu bwari bwarabahejeje ishyanga hakiyongera kubohoza imitungo yabo byose bishingiye k’urwango rukabije rushingiye ku moko .
Ishyaka rya MDR Parimehutu ryahindutse ishyaka rimwe rukumbi kuva mu 1963 rimaze kuvanaho amashyaka yari ashyamiranye naryo by’umwihariko ishyaka rya UNAL .
Gahunda yo gukuraho amashyaka ataravugaga rumwe na Guverinoma ya MDR Parimehutu yarabonekaga kuva mbere mu rwego kuyabuza uburyo.
Igihe hizihizwaga isabukuru ya mbere y’ubwigenge , Perezida Kayibanda yavuzeko agiye kugira ishyaka rya MDR Parimehutu rutura ngo rigizwe na nyamwinshi ariko ngo ribangikanye n’agashyaka ka ya ba nyamuke.
Mu rwego rwo guhembera amacakubiri n’urwango ,MDR Parimehutu na Perezida Kayibanda bashyizeho icyo bise “Komite Ngarukiragihugu “yari igizwe n’agatsiko k’Abaparimehutu bagamije kwirukana Abatutsi mu mashuri no mu yindi mirimo y’inzego za Leta n’abikorera kugiti cyabo.
Mu isabukuru y’imyaka icumi y’ubwigenge ,Perezida Kayibanda na MDR Parimehutu bagize bati:” amatora ya Komini yo mu 1963 y’umvishije bitasubirwaho Abatutsi ko batagomba kongera gutegeka.”
Kuva icyo gihe MDR Parimehutu n’abambari bayo batangiye , kwica no gutoteza Abanyarwanda bose bumvaga ko ubufatanye bwa Demokarasi aribwo gisubizo cy’uRwanda n’abaturage barwo.
Abakunze gukurikirana politiki y’uRwanda kuva mu bihe by’ubukoroni bavuga ko MDR Parimehutu na Perezida wayo Gregoire Kayibanda baranzwe na politiki y’amacakubiri yari igamije guheza igice kimwe cy’Abanyarwanda.
Mu mwaka wa 1964 Komisiyo y’abadepite muri raporo yagizwe ibanga yerekanye ukuntu MDR Parimehutu yayoboraga nabi igihugu. Yerekana abafungwa badafite dosiye, ukuntu ubucamanza bwabogamaga, ukuntu,irondakarere,politiki y’akazu,amacakubiri no k’ubura imitunganyirize y’ubumwe bw’Abanyarwanda byari byarafashwe indi ntera. Iyi raporo ntiyashikirijwe inteko ngo igibweho impaka.
Mu mwaka wa 1967 umudepite umwe yatangarije mu nama y’abadepite ko hari ” igisebe cy’umufunzo muri MDR parimehutu ishyaka ryari k’ubutegetsi icyo gihe.
Undi nawe aryungamo ati :” aho tuganisha igihugu hamaze kuyoberana.”
Ku itariki ya 4 Nyakanga 1968 hashizweho Komisiyo igizwe n’abadepite batandatu, bisabwe n’inteko ishinga amategeko, ibyo iyo komisiyo yerekanye byari biteye inkeke. Ubuyobozi bw’Ababaparimehutu bwarangwaga n’amacakubiri, hagati y’abakuru n’abato mu buyobozi bwa politiki n’ubw’igihugu .
Ishirwaho rya MRND n’iyimikwa Ryayo.
Mu rwego rwo kuziba icyuho cyasizwe n’ivanwaho rya MDR Parimehutu igihe habaga ihirika butegetsi Mu 1973. Nyuma y’imyaka 2 ni ukuvuga kuwa 5 Nyakanga 1975,Perezida Yuvenali Habyarimana yashizeho icyo yise “Muvoma Iharanira Ubumwe n’iterambere” ( MRND) iryo shyaka ryari riteye nka M.P.R ya Perezida Mobutu wa Zayire.
Perezida Habyarimana yatangaga impamvu yashizeho MRND muri aya magambo:” twiyemeje kurema Muvoma ya rubanda ishingiye , bidasubirwaho kuri revorisiyo ya 1959.
Dukurikije sitati za MRND zo ku itariki ya 29 Kanama 1973 yashizweho na kongere yayo ingingo yambere igira iti:”Hagiyeho ishyaka rimwe rukumbi rya politiki ryitwa Muvoma Revorisiyoneri Nasiyonari Iharanira amajyambere.
Naho ingingo yayo ya 9 igategeka umunyarwanda wese kuba umuyoboke wa MRND. Yagiraga iti:” Buri Munyarwanda wese abaye ku burenganzira busesuye umuyoboke wa Muvoma Revorisiyoneri Nasiyonari Iharanira Amajyambere.(MRND) yiswe Mirita kandi agomba gukurikiza sitati n’amabwiriza ya Muvoma”
Ingingo ya 7 y’itegeko nshinga nayo yasobanuraga neza ko ” ishyaka rya MRND arirwo rwego rukumbi rwemerewe gukorerwamo politiki ,ntahandi imirimo ya politiki ishobora gukorerwa”.
Ishyaka rya MRND ryari ryarahindutse Leta Habyarimana abereye Perezida akaba fondateri wa MRND akayibera Minisitiri w’intebe ,umuyobozi mukuru w’ingabo, Minisitiri w’umutekano na Perezida w’inama nkuru y’ubucamanza . Byatumye Habyarimana Yuvenali akomatanya imirimo yose akanafatanya ubutegetsi nyubahirizabikorwa n’ubutegetsi ngengamategeko. Iyo mikorere yagaragaje imikorere idahwitse y’ubutegetsi bushya ndetse ntacyo yahinduye kuri politki mbi yari yarimakajwe n’ubutegetsi bwa MDR Parimehutu yayibanjirije.
Kimwe na MDR Parmehutu, MRND ya Habyarimana nayo yimakaje umuco wo guhembera amacakubiri mu Banyarwanda n’irondakarere byatumye Habyarimana na MRND ye bakora akazu k’abantu baturuka Mu duce tumwe tw’igihugu maze abandi barahezwa bagamije kwikubira ubutegetsi no guheza igice kimwe cy’Abanyarwanda.
Politiki y’amacakubiri ashingiye ku turere abantu bakomokamo niyo MRND na Habyarimana bashize imbere. Ibi bishimangirwa cyane n’iyicwa ry’abanyapolitiki n’abasirikare b’Abanyagitarama bishwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana nyuma yo guhirika Gregoire Kayibanda. Ndetse y’aba abategetsi b’inzego hafi ya zose nkuru z’Igihugu bakomoka mu gace kamwe k’igihugu.
Kimwe na MDR Parimehutu ubwo yashiragaho “Komite Ngarukiragihugu” yari ya igamije kw’irukana Abatutsi mu mashuri no mu nzego za leta MRND ya Habyarimana nayo yashizeho politiki yise ”Iyiringaniza ry’amoko n’uturere” . politiki yabuzaga ababishoboye kujya mu mashuri, mu ngabo , mu gipolisi mu myanya bifuza k’andi bakwiye . Yashyiraga k’uruhande igice kimwe cy’Abanyarwanda bishingiye ku turere n’amoko bakomokamo .
Kimwe na MDR parimehutu ya Kayibanda Grégoire, MRND ya Habyarimana nayo yakomeje kunaniza no kwangira impunzi zari zarahunze biturutse k’ubwicanyi bw’Abaparimehutu mu kiswe revorisiyo ya 1959 ko zitaha.
Kugeza ubwo mu 1990 FPR Inkotanyi yahisemo gufata intwaro ikarwanya polikiti y’ivangura no guheza bamwe yari yarimikajwe n’abahezanguni ba MDR Parimehutu ya Kayibanda na MRND ya Habyarima.
Hategekimana Claude