Mu buzima busanzwe Abihayimana byumwihariko abasaseridoti bafatwa nk’abahanga kandi bakizerwa cyane mu bijyanye no gushyira ibintu byabo kuri gahunda. Cyane ko babitozwa mu gihe kirekire bategurwa bagana Altari ya Yezu Kristu.
Padiri Dr Jean-Bosco Baribeshya Umuyobozi wa Seminari Nto yitiriwe Mutagatifu Yohani.
Padiri Dr Jean-Bosco Baribeshya Umuyobozi wa Seminari Nto yitiriwe Mutagatifu Yohani Intumwa yavukiye mu Ntara y’Amanjyarugu mu Karere Burera Paruwasi ya Mwange, avuka mu mwaka 1972. Ahabwa ubusaseridoti (ubupadiri) kuwa 20 Nyakanga 2002 na Mgr Kizito Bahujimihigo.
Impamyabumenyi y’ikirenga muri Filozofiya (Métaphysique et Sciences) yayikuye muri Kaminuza yitwa Pontificia Universitas Santae Crucis mu gihugu cy’Ubutaliyani aho yize kuva muri 2008 kugeza muri 2014. Mugushyira akadomo kuri ikicyiciro cy’amashuri yanditse igitabo cyitwa ”The Brain- Mind Interaction in John Carew Eccles , Iki gitabo cyarakunzwe cyane dore kugeza ubu kimajije kugurishwa copies nyinshi cyane ku isi hose. ibi ni ibintu bidasanzwe cyane mu Rwanda.
Hagati muri iki cyiciro yabifatinyirije hamwe n’amasomo ya Entrepreneurship and Integral Development kuva 2009 kugeza 2012 muri Acton University muri Leta zunze ubumwe z’America. Yaje kugaruka mugihugu cy’amavuko gukomeza ubutumwa, anjya kwigisha Filozofiya (Iyigamitekerereze) muri Seminari nkuru ya Kabgayi kuva 2014 kugeza ubu. Ubu ni umuyobozi wa Seminari nto y’i Nkumba Mutagatifu Yohani.
Muri uyu mwaka wa 2020 mumpera z’ukwezi kwa 10 yashyize hanze ikindi gitabo cyitwa “urugendo rwanjye ngana Ubusaseridoti: Umuntu ni Ineza, Pallotti-Prese, Kigali 2020”
Igitabo cya Padiri Dr. Jean-Bosco cyitwa “Urugendo rwanjye ngana Ubusaserdoti: Umuntu ni Ineza.”
Muri iki gitabo yerekana amateka y’umuhamagaro we, ndetse akanafasha abantu kumenya neza Umuntu aho avuga ngo “Umuntu ni ineza.” Kandi yerekana ko urukundo ruruta byose, akemeza ko udahuye n’ineza ataba umuntu wuzuye. Kubera ko mu rugendo rwe yahuye n’ineza, yumva ko yasangiza abandi ibyiza byo kuba umugwaneza akaba umuhamya atyo w’ineza n’ubugwaneza. Kuri benshi bibaza ikibazo cy’uko wamenya umuhamagaro wawe ndetse n’umuhamagaro icyo aricyo, ubu ntamatsiko. Ese koko buriya umuntu ashobora kumva Imana imuhamagara? Hari uwavuga ati : “Iyo Imana iguhamagaye urayitaba!”.
Shema Thierry Kevin
Very good
Abapadiri turabemera iyo basobanutse nk’uyu .ibi bitabo turabishaka. Biboneka he?