Nyuma y’insinzi ya perezida Emmanuel Macron yokongera kuyobora igihugu cy’ubufaransa , Abayobozi b’ibihugu bitandukanye bakomeje ku mwishimira bamwifuriza imirimo myiza yo gukomeza kuyobora igihugu cy’uBufaransa.
Bimwe muri ibyo bihugu twavuga nka Charles Michel uyobora umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, harimo kandi abayobozi b’ibi bihugu : Sweden, Romania, Lithuania, Finland, the Netherlands, Ireland, Greece n’ibihugu byo muri Afurika birimo n’u Rwanda
Macron agiye kuyobora u Bufaransa kuri Manda ya kabiri mu gihe Marine Le Pen yaharaniraga kuba umugore wa mbere uyoboye u Bufaransa kuva bwaba Repubulika.
Ubutumwa Emmanuel Macron yatanze ubwo yavugaga gahunda azagenderaho niyongera gutorerwa kuyobora u Bufaransa, yavuze ko we icyo ashaka ari ukubaka u Bufaransa butizika ku k’ejo.
Yavuze ko icyo ashaka ari uko u Bufaransa buba igihugu cyiyubaka ku nyungu z’abo cyabyaye aho kuba iz’abakuru b’ubu kuko bo bahora biziritse ku byahise.
Emmanuel Macron washakaga gutorerwa manda ya kabiri yavuze ko mu myaka itanu amaze ayobora u Bufaransa yakoze uko ashoboye akazamura ubukungu bwabwo.
Ikindi yemezaga ko yakoze ni uguteza imbere urwego rw’ubuzima, ibitaro bikubakwa ndetse abaganga n’abaforomo nabo bakiyongera.
Ibi byose hamwe n’ibindi ariko, Emmanuel Macron avuga ko yafatanyije na Guverinoma ye bashobora guhangana nabyo ndetse ngo yagabanyije n’imisoro yari iremerereye abaturage.
Ku rwego rw’u Burayi, Emmanuel Macron yavuze ko igihugu cyagize uruhare mu kuzamura ubuhangange bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Kuri iki kibazo ariko, u Burayi bwahuye n’ibibazo bikomeye byatumye ahubwo hari bamwe bavuze ko bwari bugiye gucikamo ibice.
Ingero ni nyinshi harimo iby’ikibazo cy’u Bugereki, ikibazo cy’abimukira, ikibazo cyo gukura u Bwongereza mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ikibazo cyakuruwe n’uko Donald Trump yashakaga ko Amerika ihagarika guha OTAN/NATO amafaranga, ikibazo giheruka kuba hagati y’igihugu cye n’u Bwongereza bapfa amazi ibihugu byombi bikoraho n’ibindi.Ikibazo kiri mu bimuhangayikishije muri iki gihe ni uburyo igihugu cye kiri gutakaza abafatanyabikorwa b’igihe kirekire muri Afurika y’i Burengerazuba mu bihugu nka Mali, Tchad, Guineee n’ahandi.
Muri iyi manda rero iki ni kimwe mu byo agomba kuzaha umurongo utajegajega, agahangana n’Abarusiya basa n’abahamwirukanye!
Mu ijambo rye kandi yavuze ko kugira ngo ibibazo igihugu cye gifite bizacyemuke mu gihe kiri imbere, ari ngombwa ko bongera kumutora kandi bagakorana bahanze amaso imbere, ntibatsimbarare ku byahise.
U Bufaransa kandi buherutse kugerageza gukoma mu nkokora intambara Putin yateguraga kuri Ukraine ariko ntibyakunda.
Perezida kagame akoresheje urubuga rwe rwa Twitter nawe yifurije insinzi Perezida w’uBufaransa Emmanuel Macro, anavugako Kimwe mu byo Abanyarwanda bazamwibukiraho muri manda ye ya mbere ni uko yagize uruhare mu kongera kwiyunga n’u Bufaransa nyuma y’igihe kinini ibihugu byombi bitabanye neza.
Ni umubano wabaye mwiza k’uburyo hafunguwe za Ambasade ku buri ruhande.
Ibihugu byombi kandi byatangije imishinga irambye igamije gukomeza uwo mubano.
Emmanuel Jean-Michel Frédéric Macron ni Umunyapolitiki wo mu Bufaransa wavutse taliki 21, Ukuboza, 1977. Yabaye Perezida w’u Bufaransa mu mwaka wa 2017 asimbuye François Hollande.
Abari bahanganye nawe barimo Melenchon, Le Pen, Pecresse, Zemour, Hidalgo n’abandi.
Kubera ko u Bufaransa ari cyo gihugu cya kabiri gikize mu Burayi(icya mbere ni u Budage) kikaba icya mbere gifite igisirikare gihora mu ntambara ni ngombwa ko amatora y’ugomba kucyiyobora akurikiranirwa hafi.
Perezida Emmanuel Macron akimara gutorwa yijeje abatuye mu gihugu bose ko ari Perezida wa Bose, kandi ko azagerageza gukomeza guteza imbere igihugu cye n’abagituye.
Uwineza Adeline