Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Burusiya rukora Ubutasi mu mahanaga (SVR), Sergei Naryshkin, yatangaje ko u Bufaransa burimo kwitegura kohereza ingabo muri Ukraine, nyuma y’uko Perezida Emmanuel Macron avuze ko bishoboka nubwo yamaganywe na bimwe mu bihugu binyamuryango bya NATO.
Naryshkin yagize ati “Batayo ya mbere y’ingabo yamaze kwitegura koherezwa muri Ukraine. Ku ikubitiro , izaba igizwe n’abantu 2000.”
Gusa uyu muyobozi mu by’ubutasi yabwiye Ikinyamakuru Sputnik ko abajenerali mu ngabo z’u Bufaransa batewe impungenge no kohereza ingabo nyinshi muri Ukraine bitumvikanweho.
Ni mu gihe u Burusiya buvuga ko ingabo zose z’Abafaransa zizagera muri Ukraine ari zo zizaba igipimo mu cy’igisirikare cyabwo nk’uko no ku bacanshuro b’iki gihugu barwanira Ukraine u Burusiya buvuga ko butigeze bubaha agahenge.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize Pereida Macron aganira n’Ikinyamakuru Le Parisen yagize ati “Birashoboka ko nshobora kuba ntifuza koherezayo ingabo. Ariko tugomba kujya ku rugamba guhangana n’u Burusiya uko byagenda kose. Imbaraga z’u Bufaransa dushoboye kubikora”.
U Bufaransa mu ntangiriro z’uku kwezi bwumvikanye bukangurira ibihugu bigize NATO kutaba ibigwari ku rugamba, ahubwo bigafasha Ukraine mu ntambara by’umwihariko u Budage.
Inkuru dukesha igihe ikomeza ivuga ko ibyo byanabanjirijwe n’ijambo rya Perezida Macron ryo muri Gashyantare ryashimangiraga ko abanyamuryango ba NATO bakora uko bashoboye mu guhangana n’u Burusiya bakohereza ingabo muri Ukraine.
Iryo ijambo ryaremye ibice muri uwo muryango, aho ibihugu bimwe byaryamaganiye kure bivuga ko byatanga ubundi bufasha butari ubwo kohereza ingabo.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com