Igihugu cy’Ubufaransa gitangaza ko ubu cyahagurukiye gucira imanza abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Mu Kiganiro cyahuje abadiporomate bagera kuri 200 harimo ab’igihugu cy’Ubufaransa, uRwanda n’indi miryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda ejo kuwa 11 Mata 2022 Antoine Anfre uhagarariye Ubufaransa mu Rwanda yavuze ko igihugu cye cy’Ubufaransa ubu kirimo kwiga uburyo cyajya kiburanisha byibuze abakekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi bagera kuri babiri buri mwaka , mu rwego rwo guha ubutabera abazize ndetse n’abagizweho ingaruka na jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Yagize ati:’’ Guverinoma y’Ubufaransa irimo irashaka uburyo yajya nibura iburanisha abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatsutsi 1994. Birashoboka ko buri mezi atandatu umwe mu bakekwa yajya agezwa imbere y’ubutabera bw’Ubufaransa’’
Antoine Anfre akomeza avuga ko Ubufaransa buri kugerageza gukosora ibihe byahise aho iki gihugu cyakunze guhakana uruhare rwacyo ku mateka mabi yaranze uRwanda byanagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ariko ubu Ubufaransa bukaba bwarahisemo gukosora ayo makosa.
Anongeraho ko Guverinoma y’u Rwanda n’Ubufaransa biri gukora na neza kuri iyi ngingo ndetse ko n’ubutabera bw’ibihugu byombi bwiteguye gukorana kugirango abakidegembya bakekwako kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi bashikirizwe ubutabera bw’Ubufaransa.Yagize ati:’” mu bisanzwe, ubu dushobora kujya tuburanisha umwe mu bakwekwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 buri mezi atandatu. Bishobora kuba bidahagije, ariko ibi biranasobanutse! Uyu ni umusaruro ukomoka Ku bwumvikane bwa za guverinoma zombi ndetse n’imikoranire y’inzego z’Ubutabera hagati y’uRwanda n’Ubufaransa”
Ambasaderi Anfre asoza avuga ko bimwe mu bintu bibiri bibangamira ubumwe n’ubwiyunge ari ubuhakanyi bwa Jenoside hakiyongeraho n’ibihuha bishobora kuyipfobya.
Iki kiganiro kikaba cyari kigamije kurebera hamwe isomo abantu bize kuri jenoside yakorewe Abatutsi n’uruhare rw’umuryango mpuzamahanga mu kwibuka Abatusti basaga 1.000.000 bazize Jenoside mu 1994.
HATEGEKIMANA Claude