Umunyarwanda w’impunzi yongeye gutabwa muri yombi mu mujyi wa Nantes mu burengerazuba bw’Ubufaransa, aregwa gutwika, nyuma y’umuriro wo mu cyumweru gishize wangije ibice bimwe by’iyi kiliziya yubatswe mu kinyejana cya 15.
Uwo mugabo w’imyaka 39, wakoraga kuri iyo katedrali nk’umuzamu mu buryo bw’ubukorerabushake, yari yafunzwe ariko ararekurwa mu cyumweru gishize.
Ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa gisubiramo amagambo y’umushinjacyaha Pierre Sennès avuga ko uwo mugabo ucyekwa “yemeye” ko ari we wakongeje uwo muriro wafashe mu bice bitatu bitandukanye by’iyo kiliziya.
Amagambo y’umwunganizi we mu mategeko Quentin Chabert yasubiwemo avuga ko uwo mugabo “yicuza bikomeye” ibyo yakoze.
Ati: “Umukiliya yanjye ntiyagoranye”.
Uwo muriro wo ku itariki ya 18 y’uku kwezi wangije igice cy’iyo Kiliziya nkuru yitiriwe Mutagatifu Petero na Mutagatifu Pawulo y’i Nantes (Cathédrale Saint-Pierre et Saint-Paul de Nantes) cyo mu kinyejana cya 17, ndetse n’ibirahuri byayo byijimye bimaze igihe.
Nyuma y’intambara na jenoside byabaye mu Rwanda mu 1994, hari Abanyarwanda babarirwa mu bihumbi bahungiye mu bihugu bitandukanye by’i Burayi birimo n’Ubufaransa.
Iyi mpunzi ikaba yari mu gihe cyo kongeresha uburenganzira bwayo bwo kuguma mu Bufaransa, nkuko abategetsi babivuga.
Ndacyayisenga Jerome