Umusirikare mukuru mu Ngabo z’u Rwanda, Lt. Col BEM . Jean Paul Shyaka, yasoje amasomo ya gisirikare yakurikiranaga mu Ishuri ry’Intambara
Lt. Col. Jean Paul Shyaka yahawe umudari wa BEM mu ishuri rikuru ry’intambara ryo mu Bufaransa,akaba yasoje mu cyiciro cya 31.
Umusirikare mukuru mu Ngabo z’u Rwanda, Lt. Col. Jean Paul Shyaka, yasoje amasomo ya gisirikare yakurikiranaga mu Ishuri ry’Intambara ryo mu Bufaransa (Ecole de Guerre)ku manota yo hejuru.
Umuhango wo gutanga brevets ku banyeshuri basoje amasomo y’icyiciro cya 31 wabereye i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Kane ushize, itariki 27 Kamena 2024 nk’uko byatangajwe na Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa ibinyujije kuri twitter.
Ambasade yagize iti “Umuhango wo gutanga brevets z’icyiciro cya 31 cy’Ishuri ry’Intambara (EDG)wabereye kuri uyu wa Kane i Paris. Mu barangije, Lt. Col. Jean Paul Shyaka wo mu Ngabo z’u Rwanda yabaye intangarugero. Kwitabira kwe kugaragaza ubufatanye bukomeje hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa”.
Ishuri ry’Intambara (EDG) ni ikigo cy’amahugurwa ku basirikare bakuru b’Ingabo z’u Bufaransa n’izindi nzego z’umutekano, gikorera n’ubundi mu kigo cy’Ishuri rya Gisirikare, i Paris ku muhanda wa 7.
Iri shuri buri mwaka rihugura abanyeshuri bagera kuri 3503 baturutse mu ngabo (zirwanira ku butaka, mu kirere no mu mazi), abajandarume, ubuyobozi na serivisi ndetse na ba ofisiye bakuru baturuka mu bihugu by’inshuti n’abafatanyabikorwa.
Uwineza Adeline
Rwandatribune.com