Umuvugizi wa RIB Murangira B Thierry yabwiye itangazamakuru ko nyuma yo kumva ibitangazamakuru bitandukanye bitangaza inkuru zivuga ko haba hari uburiganya mu gutoranya abana bajya kwiga mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Bayern Munich, bahise batangira iperereza.
Abaregwa aribo Leon Nisunzumuremyi umutoza wa Iranzi Cedric na Muberwa Joshua afatanyije na Karore Arstide umukozi w’Umurenge wa Kinyinya bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko.
Ibyaha abaregwa bakurikiranyweho ni ibi;
*Kwakira cyangwa gutanga indonke gihanwa n’ingingo ya 4 y’itegeko N° 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Igihano: Igifungo kiri hagati itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
*Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano gihanwa n’ingingo ya 276 y ’itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Igihano: Igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
*Guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe gihanwa n’ingingo ya 18 y’itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.
Igihano: Igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rusaba abantu kwirinda kwishora mu byaha bya ruswa, iby’inyandiko mpimbano n’ibindi byose bagamije kubona ibyo batemerewe n’amategeko rugasaba kandi abanyamakuru bamwe kujya babanza gushishoza ndetse bakabanza gukora icukumbura mbere yo gutangaza amakuru nkaya asiga icyasha ibigo bitandukanye, ubuyobozi ndetse n’abantu ku giti cyabo.
Mucunguzi Obed