Nyuma yuko RIB itangaje ko yataye muri yombi umunyamakuru Nkundineza Jean Paul,abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bavuze ko hari n’abandi bagakwiye kuba bakurikiranwa bagatanga n’urugero nka Mutesi jolly wise abagabo inyana z’imbwa.
Ku rubuga rwa X uru rwego rwatangarijeho aya makuru ko rwataye muri.yombi uyu munyamakuru, mu mwanya w’ibitekerezo ubugenzacyaha bwabajijwe impamvu rudata muri yombi abamaze igihe kinini batukira abandi ku mbuga nkoranyambaga, rukaba rwafunze gusa uyu munyamakuru.
Muri aba bigaragara ko ari benshi, harimo uwitwa Mutarutinya Protogène wagize ati: “RIB Mwaramutse, ni byiza gufunga abanyabyaha cg ababikekwaho mu gihe iperereza riba rigikomeje.
Ariko se hari abanyarwanda bose si bamwe? Hari ukwiye gukorwaho iperereza n’udakwiye kurikorwaho? Umuntu akwiye kwitwaza ko Ari igifi kinini (ari umukire) agasinyira undi?”
Nkundineza na we, tariki ya 15 Ukwakira 2023, bucya yitaba RIB, yatangaje ko niba abazwa icyaha cyo gutukana, hari abandi bakabaye bakibazwa. Yagize ati:
“N’abantu bagiye bagasakuza ahubwo ni bo bakoze ibyaha mu maspaces yose bakoze. Bandishije Mama, bavuze ngo nimurye n’umwana wanjye, urebye imvugo zakoreshejwe muri iriya space, ni yo yiganjemo ibyaha n’urwango. Sinzi niba RIB yakorera ku gitutu cy’aba bantu.”
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, mu kiganiro yagiriye kuri Primo Media Rwanda, yabajijwe impamvu nta bandi bari gukurikiranwa, asobanura ko itegeko rigiraho abantu bose. Ati: “Itegeko rigiraho abantu bose kandi barangana imbere y’itegeko, ni yo mpamvu dutanga ubutumwa ko uwo ari we wese uzakora nk’ibye azakurikiranwa.
Nta mpamvu, nta n’ikizabuza ko akurikiranwa kuko nta muntu uri hejuru y’amategeko. Ikindi kandi, ntabwo iperereza ryahagaze ku birebana na biriya byaha, rirakomeza gukorwa. N’abandi ubwo, niba hari undi wakoze nk’ibye, na we ukuboko k’ubutabera kuzamugeraho.”
RIB irasaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kubahiriza amategeko azigenga kandi ngo amategeko ahana abatayubahiriza bazahanwa.
Ku banyamakuru bo, ngo bakwiye gutandukanya ikosa ryo gusebanya n’icyaha cyo gutukana.
Itegeko No 12/2017 ryo kuwa 07 Mata 2017 rishyiraho urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha rikanagena inshingano ,ububasha, imitunganyirize n’imikorere byarwo.
Mu ngingo yaryo ya 9 igena inshingano za RIB nka gace kayo ka mbere kavuga ko uru rwego rufite inshingano zo “gukumira no kubuza ikorwa ry’ibyaha binyujijwe mu gushakisha no gukora iperereza ku bikorwa byose bifatika cyangwa mu ikoranabuhanga.”
Usesenguye iyi ngingo usanga ubugenzacyaha bukwiye gutumira uwari we wese ugaragara ku mbuga nkoranyambaga akoresha amagambo atukana kuko biri mu nshingano zuru rwego cyangwa akabuzwa gukoresha izo mbuga mu buryo bwo gukumira ibyaha n’ikorwa ryabyo.
Agace ka kabiri kiyi ngingo kandi kavuga ko RIB ifite inshingano zo gukora iperereza rigamije gushakisha ,guhagarika no kuburizamo ibyaha biri gukorwa cyangwa ibyaha bishya n’udutsiko dukora ibikorwa bihungabanya cyangwa bishobora guhungabanya igihugu ,abantu n’imitungo.”
Ukurikije ibyandikwa ku mbuga nkoranyambaga ubona hari udutsiko twiyemeje gutukana no kwandagaza abanyarwanda niyo mpamvu RIB yagakwiye gukora ibiri mu nshingano zayo ikaba yanagena uburyo bwo guhagarika ibyandikwa kuri izi mbuga bigamije gutukana no guharabika.
Abahanga mu mategeko bavuga ko iri tegeko riha ububasha busesuye uru rwego bwo gukurikirana buri wese ukoze igikorwa icyo aricyo cyose gishobora kuvamo ibyaha bavuga ko kandi kuba RIB ikora iperereza mu ibanga bidakuraho ko yatangaza ko iri gukora iperereza ku bantu runaka.
Kandi ko kuba itarahise ikurikirana abantu bose bavuzwe batukana m’uruhame no kumbuga nkoranya mbaga naho ari m’uruhame ko buriya RIB ivuniwe akagohe ikwiye gukurikirana bariya bose bavuzwe kuko buriya kwandika ku mbugankoranyambuga bisa no guhuruza wereka buri wese mu nshingano ze ko akwiye kugira icyo akora .
Bavuga ko mu buryo bw’ubunyamwuga rero RIB ikwiye kugira icyo ikora ikava mu magambo gusa ahuko ikerekana ko ifite ubushake bwo gukorera mu mucyo n’ubwisanzure.
Mucunguzi obed