Ubugome bukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, bukomeje gufata indi ntera, aho benshi bakomeje kwicwa urw’agashinyaguro. Ubu noneho hatwitswe uwitwa Sibomana n’umuvandimwe we Muhire, imibiri yabo yerekwa abana bakiri bato.
Byagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga, mu ifoto yashyizwe kuri Twitter n’uwitwa General Sultan Makenga kuri Twitter.
Iyi foto igaragaza imirambo yashiririye nyuma yo gutwikwa, iri imbere y’abana bakiri bato bari kuyireba.
Mu butumwa buherekeje iyi foto, General Sultan Makenga yagize ati “Sibomana Heshima Jean-Louis na murumuna we Muhire Mugaruka Bienfait batwitswe ari bazima n’imitwe ya Tshisekedi muri Nyiragongo kuko ari Abatutsi.”
Ubu butumwa bukomeza buvuga ko bibabaje kubona abana bato bajyanywe kwerekwa imibiri yatwitswe ngo babyishimire.
Umutwe wa M23 umaze iminsi utabaza amahanga ugaragaza ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari gukorwa Jenoside ariko amahanga agakomeza kurebera.
Mu mpera z’icyumweru gishize, hari undi muganga wakoraga ku Kigo nderabuzima cya Nyakirango muri Uvira, witeguraga kurushinga na we yishwe ahotowe na FARDC.
RWANDATRIBUNE.COM
Umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka!Ibi byose bari gukora bazabyishyura!
ofcourse! Bareke bahimbarwe baziko Ubwami bw’Ímana bukiri kure! Ashwida Uwiteka ntagitinda guhanira aho! Buretse uraje urebe! Dore aho nibereye! Gukora mu jisho ry’iyaduhanze? Nimutuze gusa maze murebe!!!!!!!!!!!!!
Tshisekedi to Hague
Tshisekedi to Hague or to Hell.