Umugore ukora umwuga w’ubuforomo mu gihugu cya Ghana yahishuye ibanga rikomeye ry’uko umugabo we yahinduwe umutinganyi n’umunyapolitiki ukomeye mu gihugu, yitwaje akazi yamuhaye akamukoresha imibonano mpuzabitsina.
Uyu mugore uvuga ko ari umuforomo yandikiye ibaruwa Abanyamakuru ba Angel FM ikorera muri iki gihugu, abasaba ko bamukorera ubuvugizi akongera akabona umugabo we dore ko ngo haba n’igihe amara amezi abiri atamubona.
Mu baruwa ndende yanditse yatangiye agira ati”Umugabo wanjye yakoreraga ikigo cy’abanyamahanga gikora ibijyanye n’itumanaho. Ubwo Igihugu cyacu cyatangazanga umuntu wa mbere wanduye Covid-19, abo banyamahanga bahise bagenda. Kuva ubwo umugabo wanjye abura akazi ndetse ubuzima butangira kutugora.
Umugabo wanjye yakomeje kujya yegera abanyapolitiki baziranye agamije kureba uwamufasha kubona akazi gusa bose bamutera utwatsi. Mu kwezi k’ukuboza 2020 nibwo yahuye n’umunyapolitiki amwemerera akazi mu ngoro y’umukuru w’igihugu [Jubilee House], gusa amusaba ko bazajya baryamana nk’abahuje igitsina.
Umugabo wanjye yemeye kujya aryamana nawe nyuma yo kwanga ko nkomeza kubaho mu buzima bubi twari tubayemo.
Mu buryo ntashakaga naje gufata telefoni y’umugabo wanjye ntugurwa n’ubutumwa bugufi umugabo wanjye yandikiranaga n’uyu munyapolitiki wamuhaye akazi.
Natunguwe no kubona uwo munyapolitiki asaba umugabo wanjye ko yakwaka gatanya kugirango babone uko bajya bishimishanya ntankomyi”