Imyaka 30 irihiritse umutwe wa FDLR urara rubunda mu mashyamba ya Congo ubuhanuzi bupfuye kimwe mu bibazo byasize mu gihirahiro abayobozi b’uyu mutwe
Lt.Gen Byiringiro Victor w’imyaka 75 aracyafite ibyiringiro byo kuzicaza amabuno muri Village urugwiro kubw’ibyabahanuzi bamubeshye.
Umutwe wa FDLR wubakiye ku mashiga atatu nkuko ubivuga ariko ishyiga rikomeye rishingiye ku masengesho avamo ubuhanuzi,ibi bikorwa byose bikaba bikorerwa muri amwe mu mtasinda yitwa Yezu ntutsinge na Banguka Ngutabare ,aya matsinda akaba akurikiranirwa hafi na bamwe mu ba Ofisiye b’uyu mutwe ndetse muri Eta Majoro hakaba hari umu Jenerali ubifite mu nshingano.
Aya matsinda yagiye arangwamo ubuhanuzi bw’ibinyoma kenshi bushingiye ku byifuzo by’uyu mutwe uba ushaka kugumana abaturage bagenda bawiruka inyuma ndetse n’abasilikare bakiri bato,aha rero kandi abanyamasengesho bagiye bakoreshwa muguhimba ubutumwa bugamije kugonganisha abayobozi ba FDLR bitewe n’uwo bashaka kwikiza.
Byinshi mu byagaragaye n’uko abo bantu badakorana n’Imana kuko biranditswe ngo Imana ntibeshya aha twavuga igitero cyagabwe na FDLR mu mwaka wa 2000 cyiswe Operation Oracles du Seigneur (OS)mu Kinyarwanda n’igitangaza cya Nyagasani ,iki gitero cyaje kiyobowe na Col.Bemera cyarangiye nawe afashwe mpiri uyu Bemera yari yahanuriwe ko ariwe uzaba Umugaba mukuru w’ingabo z’uRwanda.
Mu bindi byahanuriwe abambari ba FDLR ,n’ubutumwa bwavugaga ko bizagera muri uku kwezi kwa karindwi 2024,FDLR yaracakiye ubutegetsi bwa Kigali aho izaba iherekejwe na Wazalendo,FARDC n’izindi ngabo z’Amahanga umwe mu Bakomanda bo mu mitwe ya nyatura yabwiye Rwandatribune ko ubwo butumwa bwatangiye gutambuka mu kwezi kwa Mutarama 2024,iki gihe ntibari baziko bizaba bimeze gutya.
Yagize ati:abanyamasengesho ba FDLR bavugaga ko twese aba Wazalendo tuzarira umwaka mushya wa 2025 iKigali none ahubwo M23 itugejeje muri Walikare na Masisi iwacu bahamaze kuhatwaka,Lt.Gen Rumuri yibereye mu mashyamba ya Lubero aho ari kuririra mu myotis,FDLR ntikwiriye kwisunga Congo kuko nayo byayiyobeye.
Umutwe wa FDLR washinzwe mu mwaka wa 2000 nyuma y’isenyuka cy’ibyitwaga PARIL/ALIR ,yari iyobowe na Gen.Major Rwarakabije ,muri iki gihe uyu mutwe uyobowe na Lt.Gen Iyamuremye Gaston,uzwi ku mazina ya Rumuri Byiringiro Victor.
Umuyobozi wungirije wa FDLR NI Lt.Gen Appolinaire Hakizimana, alias Amikwe Lepic/Poète,naho Komiseri ushinzwe umutekano akaba ari Gen.Maj Ukwishaka Bonane Busogo,umugaba mukuru w’igisilikare cya FDLR/FOCA ni Gen.Maj Ntawunguka Pacifique uzwi ku mazina ya Omega,benshi mu bayobozi b’uyu mutwe bo ku rwego rwa Jenerali umuto afite imyaka 65.
Mwizerwa Ally