Ubuhanuzi bwa NOSTRADAMUS,Sylivie Brown na Dean kuri COVID19,n’igihe izatangirira nuko izarangira
Indwara ya coronavirus imaze kugera ku kigero cyo kwitwa icyorezo. kugeza ubu abasaga bamajije kuyandura naho abasaga,18.440 imajije kubahitana kuva 414.179 yagaragara bwa mbere mu bushinwa.
Bamwe bagiye bavugako coronavirus yaba itarabayeho kubw’impanuka , aho bemezako yaba yarakorewe muri raboratwari.
Abandi bakavugako yaba ari virus yiinjiye mu bantu iturutse mu nyamanswa . ibivugwa kw’iyi ndwara yadutse ni byinshi kandi bitandukanye gusa kugeza ubu ntago haramenyekana inkomoko nyayo y’iyi ndwara.
Ubuhanuzi bwa NOSTRADAMUS buvuga iki kuri COVID 19?
Hari byinshi byagiye bivugwa k’umuhanuzi w’umufaransa Nostradamus wabayeho mu kinyejana cya 16 mu mwaka wa 1555 ndetse benshi mubakurikiranye ubuhanuzi bw’uyu mugabo bemeza ko ibyo yahanuye hafi ya byose byagiye bibaho ndetse ko hari n’ibindi bitaraza.
Ngo NOSTRADAMUS yari umuhanuzi udasanzwe ,dore bimwe yanditse abantu bavugako yashakaga kuvuga kuri coronavirus:Yagize ati;hazabaho umwaka uri kure hazaboneka umwami kazi uzaturuka iburasirazuba bw’isi azatera ibyago mu rukerera rw’ijoro mu gihugu cy’imisozi irindwi agihindure umukungugu , bizaba bimeze nk’iherezo ry’abantu kugirango asenye anangize isi,bizaba ari iherezo ry’ubukungu bw’isi nkuko muzabibona.
Abasesenguzi bagereranya ano magambo ya Nostradamus nk’ubuhanuzi bwasohoye mw’iki gihe ,mu kugenekereza:
Umwaka uri kure ugereranywa n’umwaka wa( 2020), umwami kazi akagereranywa na (corona), uzaturuka iburasirazuba bw’isi (ubushinwa)azatera ibyago (virus)mu gihugu cy’imisozi irindwi(ubutariyani) azahahindura umukungugu(imirambo).
Dore Ubundi buhanuzi bwa Nostradamus bwasohoye n’ubu
Mubyo yavuze harimo iyicwa ry’uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika John Kennedy ,ivuka ry’ubutegetsi bw’abanazi n’umuyobozi wabo Hitireli, revolusiyo y’Abafarasa , ibitero bya Iroshima na Nagasaki n’ibindi byagomba kubaho .
Muri iki igihe coronavirus irimo guca ibintu abantu benshi bahise bakubita ijisho k’ubuhanuzi bw’uyu mugabo aho bivugwa ko nayo iri mubyo yahanuye nkuko byanditswe n’abanditsi nka Sylvia Browne na Mystic Baba Vanga.
Ese Umuhanuzi akaba n’Umwanditsi wo muri America Sylvia Browne avuga ngw’iki?
Si Nostradamus wenyine ngo wahanuye ibya coronavirus kuko mu gitabo cy’ubuhanuzi cyanditswe na Sylvia Browne cyiswe “End of the days, prediction and prophecies about the end of the world” mu gika cya 312 yagize ati:” mugihe cy’umwaka wa 2020 indwara ikomeye ifata imyanya y’ubuhumekero izakwirakwira k’umubumbe, maze yibasire ibihaha kandi ibashe guhangana n’ibishoboka byose izarangira bitunguranye nkuko uko yaje ariko izahita irangira gusa nyuma y’imyaka icumi izagaruka nyuma yaho irangire burundu.
Mu 1981 umugabo w’umunyamerika witwa Dean Koontz mu gitabo yise “ the eyes of darkeness”yavuze ko mu myaka yagomba gukurikira intwaro y’ikinyabuzima yitwa “ wuhan-400 yakorewe kwica abantu izaboneka mw’isi
Dean yasobanuye ko iyo ntwaro yise wuhan-400 yakorewe muri laboratwari hanze ya wuhan ndetse no mubushinwa muri rusange kandi ko yari intwaro ntagatifu, ngo yagombaga kwibasira abantu kandi ngo ntago yashoboraga kuba hanze y’umubiri w’umuntu mu gihe kirenze umunota.
Nubwo hari bamwe bemera ubuhanuzi bwagiye buvugwa nabo twavuze haruguru ndetse bamwe bagashaka kubisanisha n’ibirikuba mwibi bihe , ibi harimo nk’intmbara , imitingito, n’ibyorezo ndetse, n’ibiza ntago biremezwa m buryo bw’imbitse k’ubuhanuzi bwabo bufite aho buhuriye na coronavirus bitewe ahanini nuko kuva mu myaka yakera ntagihe ibyorezo nkibi bitabayeho,kandi muri Bibiliya year naho hari ibihamya byinshi byerekanako intangiriro z’irangira ry’isi hazaba ibintu bidasanzwe reka tubitege amaso.
Hategekimana Jean Claude.