Chantal Mutega umwe mu bategarugori babarizwa mu duco tw’abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yibasiye Charlotte Mukankusi umwe mu bagize Komite Nyobozi ya RNC.
Ni nyuma yaho Charlotte Mukankusi yumvikanye anenga bamwe mu bantu babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda ,aho bakunda gutegura ibiganiro bigamije Gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakemeza ko habayeho ‘ Jenoside Hutu’ cyangwa se” Double Genocide”
Ibi Charlotte Mukankusi aheruka kubitera utwatsi avuga ko n’ubwo hari Abahutu baguye mu Ntambara bitagomba guhabwa inyito ya Jenoside Hutu, kuko ntakibyemeza gihari ndetse agereranya abantu bo muri opozisiyo bakunda gushira imbere ayo magambo nk’abasazi bataye Umutwe bakaba n’imbata y’irondabwoko n’uturere.
Charlotte Mukankusi yakomeje avuga ko nubwo nawe abarizwa muri opozisiyo ,atemeranya n’abashaka Gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mucyo bakunze kwita ” double Jenoside ngo kuko uretse we n’umuryango w’Abibumbye (ONU) ubifitiye ububasha utigeze wemeza ko habayeho Jenoside Hutu ahubwo wemeje bidasubirwaho ko mu Rwanda habayeho jenoside imwe gusa ariyo Jenoside yakorewe ab
Abatutsi mu 1994.
Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru niba mugihe opozisiyo yamutuma kujya muri ONU kugirango yemeze niba harabayeho Jenoside Hutu yagenda, yasubije agira ati:
“Ndagirango nkubwire ko n’ubwo nanjye ndi muri opozisiyo ntagenda gusaba ONU ngo yemeze inyito ya ” Jenoside Hutu” ntago ariyo nshingano ya Opozisiyo Nyarwanda ndagirango ibi bisobanuke kandi byumvikane neza. Nta Muntu wantuma ngo njye kwemeza ibinyoma byuzuyemo ubuhezanguni ngo ngende jenoside yabayeho mu Rwanda kandi yemejwe na ONU ni jenoside yakorewe Abatutsi”
Nyuma y’aya Magambo ya Charlotte Mukankusi wa RNC bamwe mu bahezanguni, abapfobyi n’abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda bibasiye Charlotte Mukankusi ubarizwa mu mutwe wa RNC bavuga ko batumva impamvu Charlotte Mukankusi bari basanzwe bizera ku mpamvu z’uko basanzwe bafatanya mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’uRwanda yavuga amagambo nkayo.
Uri kwisonga mu kwibasira Charlotte Mukankusi ni Chantal Mutega umugore ufite agahigo mu kuzerera mu mitwe irwanya Leta y’uRwanda akaba yarabaye Minisitiri w’uburezi muri Guverinoma ya Baringa ya Padiri Thomas Nahimana nyuma ,ayivamo yisunga MRCD Ubumwe ya Rusesabagina na Twagiramungu alias Rukokoma ndetse rimwe narimwe akigaragaza nk’umuyoboke wa CNRD .
Mu kwibasira Charlotte Mukankusi Chantal Mutega wazonzwe n’indwara y’irondabwoko n’ubuhezanguni akoresheje iturufu y’akarimi gatyaye ko guhakana no Gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ati:
” uki wowe Mukankusi Charlotte uvuga ko utajya muri ONU ngo wemeze inyito ya Jenoside Hutu . Sinumva ukuntu wakwihanukira ukavugako habayeho jenoside yakorewe Abatutsi gusa ngo kuko ariyo yemejwe, uretse kwiriza ayingona. fasha hasi ubwo buryarya n’ubwibone.”
Jean Baptiste nkuriyingoma we abibona Ate?
Mu Nyandiko aheruka gucisha mukinyamakuru the Rwandan Jean
Baptiste Nkuriyingoma ,wahoze ari Minisitiri w’itumanaho mu Rwanda Ubu akaba abarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda mu kiswe RBB nawe yanenze Umuhezanguni Chantal Mutega maze avuga ko amagambo ya Chantal Mutega kuri Charlotte Mukankusi agaragaza politiki yise”Iy’Akaminuramuhini ” yakunze kuranga opozisiyo Nyarwanda ikorera Hanze.
Yagize Ati:” Chantal Mutega ntago yanyuzwe n’amagambo ya Charlotte Mukankusi ku nyito ” jenoside Hutu” kuko Mukankusi we atemera ko yabayeho . Amagambo ya Mutega ni nkaya politiki y’Akamenuramuhini ibarizwa muri opozisiyo, kandi iyo Politiki irasenya.
Kuba Charlotte kankusi yaravuze ko n’ubwo hari abahutu baguye mu ntambara ariko ko bitahita bihabwa inyito ya Jenoside ,ibyo ni ukuri kwambaye ubusa kuko jenoside izwi mu Rwanda kandi yemejwe n’inzego zibifitiye ububasha ari iyakorewe abatutsi mu 1994 .”
Yakomeje avuga ko abantu babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda bameze nk’isenene zafashwe, maze zigashirwa mu bitebo aho ziba zitegereje gukarangwa ariko muri bya bitebo zikarara ziryana Nkuko byigeze gukomizwaho na Perezida Paul Kagame.
Hategekimana Claude