Mu majyepfo y’ u Buhindi muri Leta ya Kerala haravugwa ko habaye inkangu n’imyuzure mu ijoro ryakeye ubwo abantu bari baryamye, bihitana abarenga 60, ndetse imibare ishobora kwiyongera. Ni ibiza byatewe n’imvura nyinshi, yatumye imisozi itwarwa n’inkangu inajyana abaturage batari bake.