Amafaranga na Zahabu byibwe bivuye mu ndege ya Air Canada, byatumye Sosiyete Ishinzwe Umutekano, Brink’s International, ijyana mu nkiko Sosiyete y’indege ya Air Canada.
Hibwe ibiro 400,19 bya zahabu na Miliyoni ebyiri z’amadorali ya Amerika. Byibwe nyuma y’uko indege ya Air Canada yari ibitwaye yageraga Toronto iturutse i Zurich mu Busuwisi.
Brink’s International, yareze Air Canada iyishinja uburangare no kunanirwa guhagarika ubwo bujura.
Mu kirego cyaregewe urukiko muri Canada, ku ya 6 Ukwakira, Brink’s International, yavuze ko yahawe akazi na banki n’ikigo gitunganya ibyuma by’agaciro kugira ngo ikurukirane umutekano w’izi zahabu n’amafaranga byari biri mu ndege.
Iyi sosiyete yavuze ko ibi byibwe nyuma y’iminota 42 gusa indege imaze kugwa ku butaka.
Ngo nyuma umuntu utaramenyekanye yageze mu bubiko aho izi zahabu n’amafaranga byari biri arabitwara. Iki kigo kivuga ko habayeho uburangare ndetse ko hari amwe mu mategeko agenga umutekano w’ibintu by’abagenzi atarubahirijwe.
Ubu bujura ni bumwe mu bukomeye bwabaye mu mateka ya Canada. Ubwo ikintu nk’iki cyaherukaga hari mu 2012, ubwo mu bubiko muri Québec, hibwaga umusaruro w’amazi y’igiti cya érable wapimaga toni ibihumbi bitatu, ufite agaciro ka miliyoni 18 z’amadorali ya Amerika.
Air Canada nta kintu iratangaza kuri ibi birego iregwa.