MINICOM yavuze ko ibura ry’ibicuruza bimwe birimo guterwa n’ingaruka za Covid-19
Bamwe mu baturage hirya no hino mu gihugu baravuga ko babangamiwe n’izamuka ry’ibiciro by’ifarini n’amavuta, kuko byiyongereye ku buryo butunguranye kandi n’ubukungu bwa bamwe bukaba buhagaze nabi kubera icyorezo cya Covid-19.
Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda yo yavuze ko igiye gufata umwanya wo gusobanurira abaturage impinduka zabayeho, ariko ko ibura ry’ibicuruza bimwe na bimwe biri guterwa n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.
Izamuka ry’ibiribwa bikomoka ku ifarini ndetse n’amavuta yo guteka, byavugishije benshi ngo kuko ibiciro byabyo byagiye hejuru cyane ugereranyije n’ibiciro byari bisanzwe.
Ku ruhande rw’abacuruzi bo bavuga ko ibyo bacuruza byazamutse, bityo bikaba biri kubateranya n’abakiriya bakagira icyo basaba ubuyobozi.
Umuyobozi w’uruganda rutunganya ifarini rwa AZAM, Ndagano Farjallah we avuga ko ikibazo kidaturuka kubatunganya ifarini cyangwa ibindi, ahubwo ikibazo kiri ku isoko mpuzamahanga.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Indanda ivuga ko iki kibazo ikizi, ariko kitari ku isoko ry’u Rwanda gusa ahubwo kiri ku ruhando mpuzamahanga.
Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi muri iyi Minisiteri, Karangwa Cassien yagize ati “Ikibazo turakizi, ntabwo ibi biciro byazamutse ku isoko ry’u Rwanda gusa ahubwo no ku isoko mpuzamahanga niko bimeze, ariko biraterwa n’ibihe bya covid-19 kuko ibihugu byinshi byagiye bihagarika imirimo n’abakozi, bigatuma ibintu bibura ibindi bikazamuka.”
“Ikindi ni uko ibihugu birimo u Bushinwa birimo biragura ibinyamenke birimo Soya n’ibindi, bigatuma ibiciro bizamuka.”
Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko igiye gufata umwanya wo gusobanurira abaturage izi mpinduka zabayeho.
Mwizerwa Ally