Inzobere mu bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara zo mu gutwi zivuga ko ubukurugutwa budakabije atari umwanda ahubwo bufatiye runini ubuzima bwo mu gutwi, bagatanga n’inama zijyanye n’uburyo umuntu yakwikurugutura yirinda ingaruka ziterwa no kwikurugutura nabi.
Inkuru dukesha urubuga rwa ‘drdr.ir’ ivuga ko ubukurugutwa mu gutwi, atari umwanda ahubwo ngo ni uburyo bwo kurinda ubuzima bw’ugutwi.
Ushobora kwibaza uti “ubukurugutwa bufite akamaro cyangwa ni umwanda ushobora kwangiza ugutwi?” Twasubiza tuvuga tuti “iyo atari bwinshi birengeje urugero cyangwa ngo bube buke, buba bufite akamaro kanini mu kurinda ubuzima bw’ugutwi n’ubushobozi bwo kumva.
Irinde kwikurugutuza ibyo ubonye byose
Niba uri mu bantu bakoresha ibikoresho babonye byose bisongoye bibasha kwinjira mu gutwi, igihe wikurugutura, uratera intambwe iteye ubwoba ishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’ugutwi kwawe.
Gusukura ugutwi mu buryo budakurikije inama z’abaganga ntibivana ubukurugutwa bw’inyongera mu gutwi ahubwo bwitsindagira ku ngoma y’ugutwi bukahumira bigatuma ubushobozi bwo kumva bugabanuka.
Iyo ugutwi kuzuyemo ubukurugutwa burenze urugero kandi bwumye bituma wumva ububabare, uburyaryate, kuremererwa no kumva ugutwi kuzuye, kumva ugutwi kwifunze, kumva inzogera mu matwi.
Tije koto[Tige coton-Cotton swab] ni uduti(uduplasiki) ntabwo zagenewe gusukura mu gutwi imbere ahubwo ni utwo guhanagura ugutwi kw’inyuma no gusukura impinja ku bice bifunganye nk’umukondo, ariko muri iki gihe usanga utu dukoresho aritwo abantu batandukanye bifashisha bikurugutura. Uretse no kutabasha gukura ubukurugutwa mu gutwi ahubwo ibutsindagira mu gutwi bikaba byatera ikibazo ingoma y’ugutwi ukaba watakaza ubushobozi bwo kumva. Abantu bakaba bagirwa inama yo kudakoresha utu dukoresho bikurugutura.
Abahanga mu by’ubuvuzi bw’ugutwi bavuga ko nyuma yo kwiyuhagira, ari byiza kumutsa mu matwi dukoresheje umwuka ushyushye wa seshwari ‘sechoir’ (utwuma bakunze gukoresha bumutsa umusatsi).
Bakomeza bavuga ko igihe ubukurugutwa bwatumye ugaragaza ibimenyetso bikurikira: ububabare, gutakaza ubushobozi bwo kumva no kumva amajwi adafite inkomoko (nta muntu wavuze kandi nta kintu na kimwe cyateye urusaku) wakwihutira kujya kwa muganga.
Bavuga kandi ko niba ugutwi kwawe kwarasukuwe na muganga nyuma ukaza kugira ibibazo byo kutumva, kubabara cyane cyangwa kuva amaraso mu gutwi, ihutire kujya kwa muganga.