Bamwe mu baturage batandukanye bo mu karere ka Kicukiro baheruka kuganira n’itangazamakuru ,batunze agatoki Kampani itwara ibishingwe izwi nka “UCS” (Ubumwe Cleaning Services ltd)kuba itakibatwatira ibishingwe ,ku mpamvu z’uko batakibona umusanzu w’ubwishyu ku gihe bitewe n’uko ibihe byagenze nabi.
Aba baturege bakomeza bavuga ko nk’Abantu basanzwe bakorana neza niyo Kampani, bajya babihanganira bakabanza kubona ubushobozi ,cyane ko baba bafite umwirondoro wabo n’aho batuye.
Ni mu gihe mu duce tumwe na tumwe tugize umujyi wa Kigali ,hari abaturage bavuga ko abakozi bamwe muri za kampani zikora umurimo wo gukusanya ibishingwe, banga gutwara ibishinwe byabo cyangwa se bagatinda kuza kubitwara bikarinda biborera aho ngaho.
Ubuyobozi bwa UCS LTD ,buvuga ko bidashoboka ko batinda cyangwa ngo bareke gutwara ibishgingwe by’abaturage bafitanye amasezerano y’imikoranire, ngo kuko bakora umurimo wabo kinyamwuga ibyo kwishyuza bikazakorwa nyuma.
Ubu buyobozi, bukomeza buvuga ko Kampani ya Ubumwe Cleaning Services Ltd, itwara ibishingwe nk’uko bikwiye aho usanga ibishingwe bitajya biborera mungo zabo, aha bavuga ko biterwa n’uko abakozi b’iyi kampani ,batwara ibyo bishingwe kinyamwuga bakurikije ibigenwa n’amabwiriza agenwa.
Bertin Ubonabenshi, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’imiyoborere muri iyi Kampani, avuga ko batazigera bahagarika igikorwa cyo gutwara ibishingwe ndetse akemeza ko abakozi babo batwara ibishingwe buri cyumweru.
Ku bijyanye no gutinda kwishyura cyangwa kunanirwa kwishyura k’uruhande rw’Abaturage, uyu muyobozi avuga ko hari uburyo butandukanye bakoresha harimo n’inzira y’ibiganiro hagati ya kampani n’abaturage, ndetse ngo hari n’aho bigera umuturage akaba yasonerwa ntiyishyure imyenda afitiye kampani.
Ati: “Ntabwo twahagarikira abaturage badafite ubushobozi bwo kwishyura kuko tugira uburyo butandukanye bwo kwishyura, duhura n’abaturage tukajya inama y’icyo dukwiye gukora, kuko nko mu bihe bitambutse tuvuye mu bihe bya COVID ,twagize uburyo bwo kuganira n’abaturage batari bafite ubushobozi bwo kwishyura tubasha kubasonera ibyo birarane”.
Bertin Ubunabenshi ,akomeza avuga ko ukurikije uko imyaka igenda isimburana, imyumvire y’abaturage ku buryo bwo gukusanya ibishingwe bikajyanwa ahabugenewe yazamutse.
Ati: “ubona ko imyumvire igenda izamuka kuko nko mu myaka twatangiranye wasangaga abaturage batanumva impamvu bakwiye kwishyura amafaranga yo gutwara imyanda, kuko bamwe bari bagifite n’ibimoteri mun gihe abatari babifite wasangaga hari ubundi buryo bakoreshaga. Gusa uko imyaka yagiye itambuka imyumvire yagiye izamuka aho usanga nibura muri buri mudugudu ,80% by’abaturage bafitenye amasezerano na kampani”.
Kamani Ubumwe Cleaning Services Ltd yashinzwe muri 2011 ariko itangira muri 2012, ikorera mu mirenge yo mu karere ka Kicukiro. Iyi Kampani ikora akaziko gukusanya imyanda iyivana mungo ndetse n’amazu muri Kicukiro, Gatenga, Gikondo, Niboyi na Gahanga mu karere ka Kicukiro,hakiyongeraho no mu murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi.
NKUNDIYE Eric Bertrand