Nyuma y’uko ubutabera busanze bimwe mu byaha byaregwaga Paul Rusesabagina bimuhama, bwamukatiye imyaka 25 y’igifungo. ibihugu nka Leta zunze ubumwe z’Amerika n’u Bubirigi byatewe impungenge n’ikatirwa rya Paul Rusesabagina, usanzwe afite uruhushya rwo gutura mu gihugu cy’Amerika, akagira n’ubwenegihugu bw’u Bubirigi, aho bavuga ko nta butabera uyu mugabo yabonye.
Ariko se aba bavuga ko u Rwanda rutakagombye gukurikirana Paul Rusesabagina, nyuma y’ibitero by’iterabwoba byakozwe n’umutwe uyu mugabo na bagenzi be bashinze, bikica abanyarwanda ku butaka bw’u Rwanda bo bagira ubwo ubutabera bifuza ko abandi batanga?
Dusubiye inyumamu mateka, ku itarikiya 30 Ukuboza 2006, nibwo Nyakwubahwa Saddam Hussein yishwe, nyuma yo gukatirwa n’ubutabera bw’Amerika urwo gupfa. Igihugu cya Iraki giterwa, byiswe ko bateye Saddam Hussein kuko acura ibitwaro bya kirimbuzi, nyuma yo kumukura ku butegetsi, iperereza riyobowe n’umuryango w’abibumbye ryagaragaje ko iki gihugu kitigeze gicura intwaro za kirimbuzi. Gusa ibi ntibyabujije uyu mugabo kwicwa.
Muri uyu mwaka u Bubirigi bwafunze umunya Danemarike bumurega ko yaba yarashatse guhungabanya umutekano w’iki gihugu. Bamufashe bazi neza ko ari umunyamahanga, igihug cye cyasabwe ko yahabwa ubutabera bwa Danemariki bukamuburanisha, Abababirigi barabyanga ngo kuko ibyaha akekwaho byabereye mu gihugu cy’u Bubirigi.
Ubutabera bw’u Rwanda mbere yo gukatira Rusesabagina, bwabanje kwumva abatangabuhamya batandandukanye, ndetse na bamwe mu bakoranye n’uyu mugabo muri FLN bamushinja ibyaha byamuhamye. Muri uru rubanza ubutabera bwahaye agaciro kuba ibyaha byarakorewe ku butaka bw’u Rwanda, kandi na Rusesabagina akaba ari umunyarwanda n’ubwo yagerageje kubihakana.
Iyo biba ari ubutabera bugendera ku gitutu cy’umuntu runaka, yakagombye gukatirwa igihano kiruta ibindi mu Rwanda kuko ari cyo ubushinjacyaha bwari bwamusabiye, ariko umucamanza afata umwanzuro adashingiye ku byifuzo by’uwariwe wese.
Rusesabagina Paul washinjwaga ibyaha 13, yahamijwe ibyaha 9 ari byo:
Kurema umutwe w’ingabo utemewe
Kuba mu mutwe w’iterabwoba.
Gutera inkunga iterabwoba.
Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.
Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba.
Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.
Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.
Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.
Gkubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba
Abajijwe ku kuba bivugwa ko Rusesabagina yaba yarashimuswe, umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yagize ati:”Nta buryo butakoreshwa mu kurwanya iterabwoba. Uyu mugabo yarashutswe, ajya mu Rwanda atari ho yatekerezaga ko ajya. Ubu buryo bwakoreshejwe, nta tegeko na rimwe ryaba iryo hagati mu gihugu cyangwa iryo hanze ryishwe, mu gihe hari hagambiriwe guha ubutabera Abanyarwanda benshi bagizweho ingaruka n’ibitero by’umutwe w’uyu mugabo.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru i Doha muri 2019, perezida Paul Kagame yatangaje ko niba ari ngombwa ko ibintu bigereranywa n’ibibera mu Burengerazuba bw’Isi, haba harimo kwibeshya kuko uburyo bakora ibyabo nabwo atari bwiza cyane. Kuko n’ibindi bihugu bifite abaturage kandi bashobora kubona ibisubizo by’ibibazo byabo. Ibi bikaba bigaragara mu nzego zose z’ubuyozi.
Denny Mugisha