Mu nama nyungurana bitekerezo ku ihangwa ry’umurimo unoze yabaye kuri uyu wa gatatu tariki 5 Kamena 2024 yahuje Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo Madame Baysenge Jeannette n’abayobozi batandukanye bo mu Ntara y’Uburengerazuba yagarutse kuri bimwe mu bibazo bikibangamiye urubyiruko bituma bakisanga mu rwego rw’abashomeri mu Rwanda.
Mu nsanganyamatsiko y’iyi nama igira iti: “Imyaka 30; urubyiruko mu ihangwa ry’umurimo unoze yahuje abayobozi mu nzego zitandukanye mu rwego rwo kurebera hamwe aho bageze muri iyi gahunda bagiye bagaragaza aho buri karere gahagaze muguhanga imirimo mu mihigo bihaye muri 2023 bari 20% bageze 17% muri 2024.
Bamwe muri barwiyemeza-mirimo bakiribato baganiriye na Rwandatribune bari bitabiriye iyi nama bagaragaje ko kwitinya no kubakira kumvugo za bamwe bavuga ngo: “Nta nzu y’1500”, abandi bati: “Amafaranga atakubakira inzu uyubakisha umubiri” ari bimwe mu bigikomeje kuzirikira urubyirukoku ngoyi y’ubukene.
HAKIZIMANA Elaste , wo mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyamyumba usanzwe ari rwiyemeza-mirimo mu buhinzi n’ubworozi yagize ati:”Twe nk’urubyiruko turacyumva ko niba twishyizehamwe turi nk’abantu 10 tugahurizahamwe amafaranga 1000, byakora aikintu, arikokugirango wamujene cyangwa rwarubyirukoubashe kumwumvishako 1000 cye ugihujen’icyamugenziwe byabyara ikintu biracyasaba andi mahugurwa”.
Ibi kandi Byashimangiwe na mugenzi we NIYOMUFASHA Martha usanzwe akora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, aho avuga ko yatangiriye mu bihumbi 20 by’amafaranga y’ u Rwanda mu mujyi wa Rubavu yagize ati:”Njyewe iyomyumvire ntabwo nyemera yo kuvuga ngo nta nzu y’ 1500 kuko niyo yaba ari 500 yavamo igishoro kinini cyane”.
Uru rubyiruko rukaba rusaba Minisiteri y’abakoziba Leta n’umurimobafatanyije n’iy’urubyirukobakora ibishoboka byose bagakangurira urubyiruko kwitinyuka bagakora ndetse bagahabwa n’amahugurwa ku guhanga imirimo ikindi bagafashwa kubona amasoko y’ibyobakora kugirango bitazabaviramo gucika intege.
Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo Madame Bayisenge Jeannette yavuze ko leta itazahwema gushyigikira ibikorwa ibyo aribyo byose bigamije guteza imbere urubyiruko nkuko byari mu ntego za leta zoguhanga imirimo mishya igera kuri 2,500,000 nubwo byaje gukomwa munkokora n’icyorezo cya Covid 19
Ibi byatumye mu mwaka w’ 2023 igipimo cy’ubushomeri kizamuka kigera kuri 20% kivuye kuri 15%, nyuma ya Covid ariko leta yakoze ibishoboka byose maze muri uyu mwaka wa 2024 kiramanuka kigera kuri 17% mu gihugu hose, ndetse hakaba hari intego yogukomeza kumanura uyu mubare.
Mu ntara y’uburengerazuba hamaze kuboneka imirimo igera ku 293,904 muri iyi ntego y’imyaka irindwi (NST2) yagiye ikomoka mu mishinga migari iri muri iyi ntara byumwihariko mu kubaka ibikorwa-remezo.
DUKUNDANE Celine Janviere