Bamwe mu banyeshuri bagiye ku mashuri nyuma y’isubukurwa ryayo barishimira ko byagenze neza, aho byaranzwe no kwirinda Corona Virus.
Nyuma y’amezi agera ku munani abanyeshuri batagera ku mashuri yabo, bamwe mubaganiriye n’ikinyamakuru Rwandatribune.com ukorera mu Mujyi wa Kigali, none kuwa 1 Ugushyingo 2020 baravuga ko uburyo bavaga iwabo ndetse nuko bafataga imodoka zibajyana kw’ishuri byari biteguwe neza ndetse biri no ku murongo.
Dushime Chantal n’umunyeshuri mu ishuri FAWE Girls School i Nyamata mu Bugesera, yagize ati : mvuye mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Kamonyi, aho twagiye tunyura hose twakiriwe neza.
Ntitwagiye gutegera Nyabugogo muri gare nkuko byari bisanzwe ahubwo batujyanye kuri Stade ya Kigali aho twageraga maze bakadukarabya intoki n’umuti wica virus ubundi bakatwereka imodoka zigana kubigo byacu tutiriwe dutinda munzira”.
Si uyu gusa kuko uwitwa Imfurayacu Cedric wiga kuri TTC Nyamata nawe avuga ko bageraga ku ishuri bakakirwa neza muburyo batari basanzwe bamenyereye.
Ati :abarimo kuza, turasanga abatwakira ku gipangu hanyuma bakatwereka aho dukarabira intoki noneho tugahita tujya aho turyama kuburyo niyo hari uwanduye corona virus atakwanduza abandi.
Si mu mujyi wa Kigali gusa umunyamakuru wacu uri mu Karere ka Gakenke Masengesho Pierre Celestin yasuye ibigo, bya Gs.MUHAZA riherereye mu na ES.CYABINGO,mu kiganiro yagiranye n’Umuyobozi w’ishuri rya Gs.Muhaza Bwana BIMENYIMANA Aphrodis yamutangarije ko ,bagerageje gukora ibishoboka byose ngo abanyeshuri bazagaruke mukigo ibikenerwa byose bihari.
Uwitwa UWAMAHORO Aline wiga mumwaka 6,mu ishuri rya ES Cyabingo we yavuze ngo imirimo yomurugo yarigiye kumwica,mu mpungenge yagaragaje avuga ko iwabo hatari radio na Televiziyo k’uburyo kuzajyana n’abandi bizaba bigoranye.
Rwandatribune.com kandi yanyarukiye mu Karere ka Musanze muri gare yaho aho abanyeshuri bari urujya n’uruza,ubwo bavaga mu modoka bose basohokaga bambaye agapfukamunwa,mu kiganiro bamwe bagiranye n’umunyamakuru wacu Ntirandekura Dorcas ukorera iMusanze bafite ubwoba ko mu gihe haboneka umwe mu banyeshuri banduye Covid19,ikigo cyahita gifungwa bagasubira iwabo.
Mu Karere ka Musanze ho abanyeshuri bose bavaga mu duce dutandukanye tw’igihugu bazanwaga muri Sitade Ubworoherane,kugirango hirindwe abantu benshi muri Gare ya Musanze n’ubwo bamwe bagiye baca k’uruhande bakagaruka muri gare bashaka imodoka zibjyana mu turere duhana imbibe na Musanze.
Ibindi kandi byashimangiwe n’Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nzanzimana avuga ko abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abakozi babo bahuguriwe uburyo bwo kwirinda Corona Virus ndetse n’uburyo bwo kwita ku bana.
Ati : ikigo tuzasangamo abana banduye corona virus tuzahita tugifunga, uko kugifunga ntibivuze ko twanga ko abana biga ahubwo n’ukugirango turinde abana bacu.
Icyiciro cya mbere cy’abanyeshuri bagiye ku mashuri ni abiga mu mwaka wa gatatu uwa gatanu n’uwagatandatu ndetse n’abiga mu mashuri y’imyuga arebererwa na WDA n’abiga mu mashuri nderabarezi.
Ubwanditsi