Umuryango w’ubumwe bw’ubulayi watangaje ko utazohereza intumwa ziwuhagarariye mu kugenzura amatora muri Uganda ateganijwe mu muri Mutarama umwaka utaha.
Mu itangazo uyu muryango wasohoye kuri uyu wa Mbere, wavuzeko impamvu batazohereza indorerezi muri Uganda ari uko inama zatanzwe n’indorerezi mu matora yabanje kugirango abe mu buryo butabogamye, zitubahirijwe.
Ku itariki ya 14 y’ukwezi kwa mbere, perezida Yoweri Museveni w’imyaka 76, azahangana na Robert Kyangulanyi ukiri muto wamamaye mu muziki wa Pop n’umunyamategeko, uzwi cyane mw’izina ry’ubuhanzi “Bobi Wine” unabonwa nk’uzaba hafi cyane ya perezida uri ku butegetsi mu guhatanira intebe.
Muri ayo matora kandi, abazatora bazanahitamo abadapite. Itsinda ry’indorerezi mu matora “EOM” ntabwo zizaba riri mu matora muri Uganda mu 2021. Attilio Pacific, ambasaderi w’ubumwe bw’ubulayi akaba n’umuyobozi w’intumwa muri Uganda, yabibwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters mu ibaruwa yanditse.
Yavuze ko hajya gufatwa icyemezo cyo kutohereza indorerezi, umuryango w’ubumwe bw’ubulayi warebye niba Uganda hari ibyo yagezeho yifashishije inama igihugu cyagiriwe n’intumwa z’uwo muryango mu matora ya banje.
Uwo muryango wohereje abantu 94 gukurikira amatora aheruka kandi bamaze mu gihugu amezi agera kuri atatu. Nk’uko raporo y’uyu muryango ya 2018 ibivuga nta na kimwe mu byatanzweho inama n’indorerezi zoherejwe mu matora yo mu 2016 cyashyizwe mu bikorwa.
Muri ibyo harimo amavugurura yo gutuma harushaho kuba ubwisanzure mu bashinzwe amatora, kudakoresha ingufu zirengeje urugero ku ruhande rw’igisilikare no kurushaho gukorera mu mucyo mu gihe cy’ibarura ry’amajwi.
Umuvugizi wa guverinema, Ofwono Opondo n’umuvugizi wa Perezida Museveni, Don Wanyama, ntibabonetse ngo bagire icyo babivugaho.
Ildephonse Dusabe
Ibyo se mubibwirwa ni iki? Amatora yaho yari yaba? Still in campain? Muri Africa yose biba amajwi. EU ntacyo ivuze, izo ndorerezi zayo nizigende. Ubundi se izo ndorerezi zihindura iki uretse gutanga fake report? “Mzungu aende uraya mweusi apate uhuru”