Minisiteri y’umuteka , Ubutegetsi n’iterambere ry’abaturage mu Burundi, yatangaje ko imipaka yose yo ku butaka ihuza iki gihugu n’u Rwanda yongeye kuba Nyabagendwa.
Ni nyuma yaho hari hashize imyaka igera kuri irindwi ,imipaka ihuza ibihugu byombi yarafunzwe biturutse ku makimbira yari hagati y’u Rwanda n’Uburundi yatangiye gukomera mu 2015.
Uburundi bwashinjaga u Rwanda kuba inyuma y’umugambi wo guhirika Ubutegetsi bwa Petero Nkurunzi wahoze ayobora kino gihugu , no gucumbikira abari bateguye uyu mugambi waje kuburizwamo ,bivugwa ko bahungiye mu Rwanda.
Ku rundi ruhande, uRwanda narwo rwashinjaga u Burundi gukorana no gucumbikira abarwanyi b’umutwe wa FDLR bari gamije guhungabanya umutekano warwo baturutse mu Burundi.
Si umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi wafunguwe wonyine, kuko hafunguwe n’indi mipaka ihuza u Burundi n’ibindi bihugu byo mu karere, yari yarafunzwe na Leta y’u Burundi mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Covid-19.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com