I gihugu cy’Uburusiya, cyatangaje ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziri gukoresha umuryango wa OTAN mu rwego rwo k’ubushozaho indi ntambara y’Ubitita
Ni ibyatangajwe na Alexandre Grouchko Minisitiri wUbubanyi n’Amahanga wungirije w’Uburusiya ejo kuwa 6 Mutarama 2023.
Yagize ati:” Intambara y’Ubutita yarangiye ubwo Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zasenyukaga . Ntabwo twifuza kongera kujya muri iyo ntambara, ahubwo ni USA ikoresheje Umuryango wa OTAN bari kuyiduhatira.”
Yongeye ho ko muri iyi minsi, Umubano w’Uburusiya n’Ibihugu byUburengerazuba wasenyutse k’uburyo bukomeye ndetse ko Uburusiya butari kurwana na Ukraine nk’uko bivugwa , ahubwo ko ari intambara buhanganyemo n’Umuryango wa OTAN urangajwe imbere na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ibihugu ynashinje kugambirira gusenya Uburusiya bunyuze kuri Ukraine.