Uburusiya buritegura gukoresha akarasisi imfungwa z’abasirikare ba Ukraine bagera kuri 500 kuwa 9 Gicurasi 2022 mu murwa mukuru Mosco ubwo bazaba bizihiza umunsi batsindiyeho aba nazi mu mwaka wa 1945.
Amakuru dukesha ikinyamakuru “Gulagu” cyandikirwa mu gihugu cy’Uburusiya avuga ko ubutegetsi bwa Perezida Vladimir Putin bushaka kwereka Abarusiya n’Isi yose ubuhangange bw’igisirkare cyabwo no guca morari ingabo za Ukraine . Ibihugu by’uburengerzuba byo bibona ko iki gikorwa kidakurikije amategeko mpuzamahanga arengera imfungwa za Gisirikare mu ngingo yayo ya 13 hagendewe ku masezera y’i Geneva agenga uburyo imfungwa za Gisirikare zifatwa.
Andi makuru avuga ko Perezida Vladimir Putin mu kwezi gutaha kwa Kamena anifuza gushyiraho urukiko rwihariye ruzaba rufite inshingano zo kuburanisha zimwe mu mfungwa za gisirikare ziri gufatirwa mu mirwano muri Ukraine kubera ibyaha by’ubwicanyi ashinja ko zakoreye abaturage ba Ukraine bavuga ururimi rw’ Ikirurusiya mu ntara ya Donbas we agereranya na genoside . Perezida Putin akaba agereranya uru rukiko n’urwa Nuremberg mu Budage rwashiriweho kuburanisha aba Nazi nyuma y’intambara ya Kabiri y’Isi mu 1945 , kubera ibyaha bya Jenoside bakoreye Abayahudi, ibyaha by’intamabara no kubangamira amahoro n’umutekano by’Isi.
Twibutse ko izi mfungwa ziheruka gufatwa mpiri n’ingabo z’Uburusiya mu mujyi wa Mariupol uheruka kwigarurirwa n’Ingabo z’Uburusiya.
Hategekimana Claude