Igihugu cy’Uburusiya, cyatangaje impamvu n’igihe , gishobora gufata umwanzuro wo gukoresha intwaro za Kirimbuzi, byumwihariko bubwira Leta Zunze uUbumwe z’Amarika icyo zigomba kwitondera.
Ni ibyatangajwe na Dmitry Gloukhov uhagarariye Uburisiya mu muryango w’Abibumbye (ONU), aho yabwiye bagenzi be b’Abanyamerika, y’uko bishoboka ko Uburusiya butazuyaza mu gukoresha intwaro kirimbuzi mu gihe cyose byaba bibaye ngombwa.
Dimtry Gloukhvov , yakomeje avuga ko igihe cyose Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’abambari bazo bo ku mugabe w’Uburayi batarahagarika politiki y’ubushotoranyi igamije gupyinagaza no gusenya Uburusiya, amahirwe yo kuba igihugu cye cyakoresha ibisasu kirimbuzi ashoboka.
Ibi ,yabitangaje asubiza Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ziheruka gutangaza ko Uburusiya ,bufite imigambi mibisha yo gukoresha intwaro kirimbuzi ngo kuko bwananiwe gutsinda intambara muri Ukraine.
Ni ibuheruka kandi kugarukwaho na Perezida Vladim Putin, wavuze ko Uburisya bushobora gukoresha intwaro Kirimbuzi mu gihe cyose byagaragara ko kubaho kwabwo kugarijwe.
Dymitry Gloukhvov, yavuze ko imvugo ya Peredida Putin, ari ubutumwa bugenewe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, buzimenyesha ko zigomba kwicara zizi neza y’uko nizikomeza kugerageza ibikorwa byazo bigamije gusenya Uburusiya ,ntakabuza nabwo butazayuza mu gukoresha intwaro kirimbuzi nk’amahitamo yanyuma, nk’uko USA yabigenje mu 1945 ikoresha izo ntwaro ku Buyapani bari bahanganye.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com
Iteka Russia ikangisha kuzakoresha Bombes Atomiques.Iramutse ibikoze,ibihugu byarwanisha izo bombes isi yose igashira.Amahirwe tugira,nuko bible ivuga ko Imana izabatanga igatwika intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Nibyo bible yita Armageddon ishobora kuba yegereje,iyo urebye ibintu bibi biteye ubwoba birimo kubera ku isi bifite ubukana kurusha kera.